RFL
Kigali

Burna Boy watashya amara masa muri Grammy Awards yakwennye Davido

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:12/02/2024 11:57
0


Nyuma yo gutaha amara masa mu bihembo bya Grammy byatangwaga ku nshuro yabyo ya 66, umuhanzi Burna Boy yabaye nk'ugaba igitero kuri mugenzi we Davido kubera gutsindwa agataha nta gihembo na kimwe atwaye mu byiciro bitatu byose yari ahatanyemo.



Intambara yatangijwe n'umufana  wa Davido binyuze ku rukuta rwa X yahoze ari Twitter. Mu gisa nko gushaka gusebya Burna Boy nawe wacyuye umunyu mu bihembo bya Grammy, uyu mufana wa Davido yanditse yibaza ukuntu Burna Boy yatashye nta gihembo na kimwe acyuye mu byiciro bine yari ahatanye muri Grammy Awards.

Burna Boy nawe akibikubita amaso, ntabwo yigeze abyihanganira ngo aripfane kuko yahise amanuka ahatangirwa ibitekerezo amubwira ko aho kugira ngo ahangayikishwe no kuba yaratahiye aho, yagakwiye guhangayikishwa n'umuhanzi we akunda ariwe Davido nawe watashye imbokoboko muri ibi bihembo.

Uyu mufana akoresha ifoto imuranga (Profile)  ya Davido ku rukuta rwa X. Burna Boy yifashishije iyo foto yagize ati" Usekeje ni uwo uri ku ifoto ikuranga, njyewe ndeka".

Ibihembo bya Grammy byatanzwe mu ijoro ryo ku wa 04 Gashyantare 2024. Davido yari ahatanye mu byiciro bigera kuri 3, mu gihe Burna Boy we yari ahatanye mu byiciro bigera kuri 4, gusa ariko bose baje gutaha amara masa.

Icyakora Burna Boy we yabashije kugira amahirwe yo gususurutsa abari bitabiriye itangwa ry'ibi bihembo, bihita bituma aba n'umuhanzi wa mbere muri Afurika ubashije kubikora mu mateka ya muzika ya Afurika.


Burna Boy yakwennye Davido watashye imbokoboko muri Grammy Awards






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND