RFL
Kigali

Injyana ya Afrobeats irashinjwa kuba iy'abahanzi batagira impano

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:12/02/2024 11:54
0


Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria ukora injyana ya Rap witwa Michael Ugochukwu Steven, uzwi mu muziki ku izina rya Ruggedman, yavuze ko abantu benshi batagira impano bihisha mu njyana ya Afrobeats 'nabo ngo bakiyita abahanzi'.



Ibi uyu muhanzi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Chude Jideonwo, aho yavuze ko  we abona ko injyana ya Afrobeats ari iy'abantu batagira impano na gato  mu kuririmba.

Ubwo uyu munyamakuru yari amubajije uko abona injyana ya Afrobeats muri iki gihe ndetse n'uburyo abifata iyo abona ikomeje kwandika amateka ku Isi, uyu muhanzi nta kuzuyaza yagize ati" Njyewe ubundi iyo umbajije icyo injyana ya Afrobeats aricyo, mba mbona ari aho abantu bose batagira impano bajya kwihisha nabo bakiyita abahanzi kandi nta kintu kizima bafite babwira abantu".

Uyu muhanzi avuga ko usanga abantu bavuga ngo "Afrobeats igeze kure yamamara ku Isi" ariko we akaba atariko abibona ahubwo akemeza ko ari "Abahanzi bamwe bakora iyo njyana bageze kure bamamara ku Isi" ariko bitavuze ko ari injyana ya Afrobeats muri rusange.

Uyu muhanzi yavuze ko  usanga abahanzi baririmba injyana ya Afrobeats nta kintu kizima baba baririmba cyane ko usanga baba batifitiye n'impano. Agira ati" Umwana akura atazi iby'umuziki aho biva n'aho bijya, mu gitondo yarangiza akumva ashaka kuba umuhanzi, ubwo ntagutinzamo agahita atangira kuririmba mu njyana ya Afrobeats. Ubwo koko uwo urumva hari ikintu kizima azaba aririmba?".

Ruggedman yanaboneyeho kuvuga ko arambiwe abantu bahora bamubwira ko yazimye, bamubwira ko injyana aririmba ya Rap nta hantu izamugeza, ndetse akanagaya abantu usanga bamubwira ko azashiduka yisanze inyuma nk'ikote bitewe no kudindizwa n'iyi njyana  akora.

InyaRwanda tubibutse ko mu bahanzi baririmba injyana ya Afrobeats 'avuga ko iririmbwa n'abatagira impano', harimo Burna Boy, Davido, Wizkid, Tiwa Savage n'abandi b'ibihangange mu muziki w'Isi.


Ruggedman avuga ko injyana ya Afrobeats iririmbwa n'abahanzi batagira impano


Davido ari mu bahanzi baririmba injyana ya Afrobeats

Reba indirimbo 'She N My Swagger' ya Ruggedman  ari kumwe na Ice Prince

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND