RFL
Kigali

Premier League:Manchester United yarashe Aston Villa naho Bukayo Saka akora amateka

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:11/02/2024 20:44
0


Ikipe ya Manchester United yatsinze Aston Villa naho Arsenal inyagira West Ham United,Bukayo Saka akora amateka.



Kuri iki Cyumweru nibwo muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza hakinwaga imikino yo ku munsi wa 24.

Saa kumi n'ebyiri n'iminota 30 ikipe ya Aston Villa yari yakiriye Manchester United kuri Villa Park.

Umukino watangiye ikipe ya Aston Villa ariyo yiharira umupira ariko ikawukinira mu kibuga hagati. Ku munota wa 8 gusa yari ibonye igitego habura gato ku mupira Marcus Rashford yarahaye Alejandro Garnacho nawe agiye kuwuhindura ashaka Rasmus Hoejlund ariko Clement Lenglet ahita awukuraho.

Ku wa 18 ikipe y'amashitani atukura yafunguye amazamu ku gitego cya Rasmus Hoejlund ahawe umupira na Harry Maguire.

Nyuma yo gutsindwa, Aston Villa yatangiye kwatsa umuriro imbere y'izamu rya Manchester United arinako abakinnyi nka John McGinn barekura amashoti aremereye ariko Andre Onana agatabara ayakuramo.

Mu gice cya kabiri Aston Villa yaje ikomeza gushaka igitego cyo kwishyura ariko ba myugariro ba Manchester United barimo Harry Maguire bagatabara.

Ku munota wa 60 Manchester United yari ibonye igitego cya 2 habura gato kuri kufura yaritewe na Bruno Fernandes maze Harry Maguire agiye gutereka mu nshundura umupira umucika ho gato cyane.

Aston Villa yaje kubona igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Douglas Luiz ku mupira yari ahawe na Leon Bailey nyuma yo kwatsa umuriro imbere y'izamu.

Ku munota wa 86 Manchester United yabonye igitego cya 2 gitsinzwe na Scott Mc Tominay wari winjiye mu kibuga asimbuye ahawe umupira na Diogo Dalot. Aston villa kwishyura byanze bituma umukino urangira ikubiswe ibitego 2-1. 

Iyi ntsinzi yatumye Manchester United ihita ijya ku mwanya wa 6 n'amanota 41 naho Aston Villa yo ijya ku mwanya wa 5 n'amanota 46.

Mbere y'uko uyu mukino uba Saa kumi zuzuye Arsenal yari yabanje kunyagira West Ham United ibitego 6-0. 

Ni ibitego byatsinzwe na William Saliba ku munota wa 32, Bukayo Saka kuwa 41 no kuwa 63, Gabriel Maghalaes ku wa 44,Leandro Trossard ku wa 45+2 ndetse na Declan Rice ku wa 65.

Ibi bitego 2 Bukayo Saka w'imyaka 22 yatsinze byatumye ahita yuzuza ibitego 50 atsinze muri Premier League ahita akora amateka yo kuba umukinnyi ukiri muto itsindiye Arsenal ibi bitego.

Arsenal kuri ubu iri ku mwanya wa 3 n'amanota 52 nayo yaherukaga gutsindira ibitego 6 hanze y'ikibuga cyayo mu 1935.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND