Kigali

Antoine Cardinal Kambanda yayoboye ibirori byo gutangiza Yubile y'Impurirane

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:11/02/2024 12:38
0


Muri Diyosezi Gatolika ya Kabgayi mu karere karere ka Muhanga, Antoine Cardinal Kambanda yayoboye umuhango wo gutangiza Yubile y'imyaka 125 ivanjiri igeze mu Rwanda ndetse n'imyaka 2025 ubukiristu bugeze ku Isi.



Ku wa  Gatandatu, tariki ya 10 Gashyantare 2024 ni bwo muri Diyosezi Gatolika ya Kabgayi hizihijwe itangizwa rya yubile y’impurirane y’imyaka 125 ivanjiri imaze igeze mu Rwanda ndetse n’imyaka 2025 y’ubukristu ku isi.

Ibi birori byo gutangiza Umwaka wa Yubile y'impurirane byabereye muri Diyosezi ya Kabgayi kuko ariho wabaye icyicaro cy’Umwepisikopi wa mbere mu Rwanda, Musenyeri  Jean Joseph Hilth. 

Ni ibirori  byabereye muri Bazilika nto ya Kabgayi ndetse n’abakiristu benshi babyitabiriye  ku buryo bicaye no mu mbuga ya Bazilika, abari hanze ya Kiliziya bari bashyiriweho insakazamashusho nini yabafashaga kureba ibiri kubera imbere mu kiliziya.

Ibi birori kandi byitabiriwe n’abepisikopi batandandukanye harimo ,Nyiricyubahiro Musenyeri  Cardinal Kambanda Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’inama y’Abepisikopi  Gatolika mu Rwanda, akaba ari nawe watuye igitambo cya misa, Nyiricyubahiro Musenyeri Arnaldo catalan intumwa ya Papa mu Rwanda, Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umushumba wa Diosezi ya Kabgayi,imiryango y’abihaye Imana, abalayiki n'abayobozi mu Nzego z'ibanze barimo umuyobozi w'Akarere ka Muhanga.

Mu ijambo rya Perezida w'Inama y'abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Cardinal Kambanda yavuze ko  iyi Yubile ifite amateka maremare azagarukwaho muri iyi myaka ibiri, kandi yibukije abakristu ko tariki ya 15 Nzeri 1899 aribwo Musenyeri Yohani  Yozefu Hiriti (Jean - Joseph Hirth) yakoze urugendo rugamije kugeza ivanjiri mu Rwanda. 

Yahagurukiye i Kamoga muri Tanzaniya anyura Usumbura mu Burundi ahingukira i Shangi, ubu ni muri Diyosezi ya Cyangugu, hari ku itariki ya 20 Mutarama 1900 ari nabwo igitambo cya mbere cya misa  cyaturiwe mu Rwanda.

Abakristo ba mbere 24 babatijwe mu mwaka w’1903, isakaramentu ry’ugushyingirwa ryahimbajwe bwa mbere mu 1904. Iseminari nto n’inkuru zatangijwe i Kabgayi mu 1913, mu 1936 Seminari Nkuru yimuriwe mu Nyakibanda muri Diyosezi Gatolika ya Butare kugira ngo abafaratiri ba Kongo n’u Burundi bayitegurirwemo.

Cardinal Kambanda ,yavuze ko nyuma y’imyaka icumi gusa Abamisiyoneri bageze mu Rwanda, Misiyoni umunani zari zimaze gushingwa mu bice binyuranye by’u Rwanda.

Cardinal Kambanda yashimiye abapadiri bera b’abamisiyoneri b’Afurika ukuntu bashyize imbaraga mu gutegura abasaseridoti ndetse n’abakatejiste kugira ngo kiliziya ishinge imizi. Yakomeje avuga ko u Rwanda rufite amahirwe adasanzwe kuko yubile yarwo ikunze guhura n’iya kiliziya ku isi.

Uretse kandi amateka y’iyogezabutumwa mu Rwanda, Cardinal Kambanda yanagarutse kuri bimwe bizaranga yubile y’impurirane, harimo: yubile ya batisimu izahimbarizwa i Zaza muri Diyosezi ya Kibungo aho umukiristu wa mbere yabatirijwe, yubile y'Isakaramentu ry'Ukaristiya izahimbarizwa muri diyosezi ya Butare, naho iy'isakaramentu ry' Ubusaseridoti ihimbarizwe  muri Diyosezi ya Cyangugu , naho yubile y'Isakaramentu ry' Ugushyingirwa izahimbarizwa muri Diyosezi ya Nyundo.

Hazahimbazwa kandi yubile muri gahunda y’iyogezabutumwa ryihariye harimo ikenurabushyo ry’abana n’urubyiruko bizahimbarizwa muri Diyosezi ya Ruhengeri, Yubile y’abiyeguriye Imana izahimbarizwa i Kibeho muri Diyosezi ya Gikongoro mu gihe gusoza yubile bizahimbarizwa muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Insanganyamatsiko y’uyu munsi w’itangizwa rya yubile y’impurirane iragira iti “Turangamire Kristu soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro” . Twabisanga muri (Ef 2,11_22) 

Muri ibyo birori kandi abakristu Gatolika bashishikarijwe gusubiza amaso inyuma bakareba aho bavuye ndetse n’intege nke bagize mu iyogezabutumwa no kongera guhamya ibirindiro mu byo Imana ibayoboramo ntacyo bayibangikanyije nacyo.

Tariki ya 2 Gashyantare 1900 nibwo Mgr Jean Joseph Hilth na bagenzi b'abamisiyoneri b'Afurika bakiriwe i Bwami mu Rukari i Nyanza mu Gihe tariki ya 8 Gashyantare 1900, abamisiyoneri barangije misiyoni ya Mbere mu Rwanda ya Save.

Abakiristu bari benshi muri Bazilika nto ya Kabgayi 


Abepisikopi Gatolika bitabiriye ibirori byo gutangiza urugendo rwa Yubile y'impurirane

Haririmbwe indirimbo ya Yubile y'impurirane





Abayobozi mu Nzego z'ibanze bayobora uturere tune Diyosezi Gatolika ya Kabgayi ibarizwamo bitabiriye itangizwa ry'urugendo rwa Yubile y'impurirane

Mgr Ntivugurizwa Barthazar yasabye abakiristu ko yubile izabasingira kwivugurura mu bukiristu bwabo 

Ibirori byo gutangiza urugendo rwa Yubile y'impurirane rwatangirijwe muri Diyosezi Gatolika ya Kabgayi


Umwanditsi: Ikundabayo Pauline 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND