RFL
Kigali

Bwa mbere Umwami Charles III yavuze ku ndwara ya Kanseri arwaye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/02/2024 9:45
0


Nyuma y’icyumweru bitangajwe ko Umwami Charles III w’u Bwongereza arwaye kanseri, kuri ubu yagize icyo ayivugaho n’uko yiyumva ndetse akomoza ku cyatumye atagira uburwayi bwe ibanga.



Hashize icyumweru kimwe I Bwami basohoye itangazo rivuga ko nyuma y'uko Umwami Charles III abazwe indwara ya ‘Prostate’, yahise asangwamo indi ndwara ya kanseri. Ibi ariko babitangaje hari hamaze iminsi bivugwa ko arwaye kanseri gusa bitaremezwa n’abakurikirana hafi ubuzima bwe.

Bwa mbere Umwami Charles III yagize icyo atangaza kuri ubu burwayi bwe buhangayikishije benshi byumwihariko Abongereza. 

Mu ijambo yatangiye mu ngoro ya Sandrigham muri Northfolk, yatangiye ashimira ubutumwa amaze iminsi yakira bw’abayobozi batandukanye.

Bwa mbere Umwami Charles III yavuze ku burwayi bwa kanseri afite

Yagize ati: ‘Ndashimira cyane ubutumwa mumaze iminsi munyoherereza bunkomeza, ndashimira abayobozi baba abahano mu Bwongereza n’abandi bo mu bindi bihugu banyifurije kugira imbaraga zo guhangana na kanseri. Byankoze ku mutima mwarakoze njye n’umuryango wanjye turabashimira’’.

Umwami Charles III utigeze uvuga ubwoko bwa kanseri arwaye, yakomeje akomoza ku cyatumye atangaza uburwayi bwe. Yagize ati: ‘Nari nagiriwe inama yo kugira ibanga kanseri ndwaye ariko narabyanze. Nahisemo kubivuga kugirango nifatanye n’abandi bose bayirwaye batabivuga kuko badashaka gufatwa bitandukanye n’abandi muri sosiyete. Ndabizi ni indwara ikomeye kandi ihangayikishije benshi ariko twese hamwe tuzafatanya kuyirwanya. Ndashaka kwifatanya n’abandi bose bayirwaye mbabwire ko ataribonyine muri uru rugamba ndikumwe nabo’’.

Yashimiye ubutumwa bumukomeza yohererejwe, anakomoza ku cyatumye ahishura ko arwaye kanseri

The Independent UK yatangaje ko Umwami Charles III w’imyaka 75 yasoje iri jambo asaba imiryango ifasha abarwayi ba kanseri ko yakongeramo ingufu mu kubafasha cyane cyane bakanita ku buzima bwabo bo mu mutwe. Yasoje asaba abantu kudahangayikishwa nawe kuko kanseri ye yagaragaye hakiri kare ikaba yarahise ikurikirwanwa bityo ngo aracyafite igihe kinini cyo kubaho.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND