Shema Arnaud [DJ Toxxyk] na Ksanet Mehary [DJ Kii] baheruka gususurutsa abitabiye Rwanda Day bongeye guhurizwa hamwe mu birori bizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.
DJ Toxxyk uri mu bamaze gushinga imizi uheruka
gususurutsa ibihumbi 6 byitabiye Rwanda Day ya 11 i Washington DC yaba mu
gikorwa nyirizina no mu byagiherekeje.
Akaba kandi yanakoranye n’abavanzi b’umuziki bandi nka DJ Kii agiye kongera guhurira mu bindi bikorwa n’iyi nkumi yataramiye mu Rwanda mu ntangiro za 2024.Amaze no kugwiza ibigwi mu bihugu bya Uganda, Kenya na Ethiopia.
Nk'uko aba bombi babisangije aba bakurikira ku wa 10 Gashyantare 2024
bazataramira Phoenix muri Arizona ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibirori bya Kigali 2Kla Nite bazataramiramo bikaba
byarateguwe na Q Digital na AfroHub Ent bizabera muri DD Hookah
Lounge.
Ku wa 16 Gashyantare 2024 bazongere bahurire mu birori bya
The Return byateguwe na Goodvibz ifatanije na Delishear Entertainment bizabera muri Edmonton muri Canada.
Muri iki gihugu bakaba bazanahataramira 17 Gashyantare 2024 mu birori byateguwe na This No Limit.
DJ Toxxyk ubusanzwe akaba yarabonye izuba muri 1993 mu gihugu
cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri Nyina w’Umunyarwandakazi na
Se w’Umushinwa w’Umubiligi.
Guhera afite imyaka itatu we na Nyina umubyara bimukiye i
Kigali ariho yakuriye, yigira anatangira ibikorwa bye byo kuvangira umuziki ubu
akaba agenda ataramira mu bihugu bitandukanye.
Mu gihe DJ Kii yavukiye muri California mu 2002 ku babyeyi bakomoka muri Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.DJ Toxxyk uri mu bihagazeho mu Rwanda agiye gutaramira abakunzi be muri Amerika aho aherereye kuva Rwanda Day yagera ku musozoDJ Kii uri mu bari n'abategarugori bagezweho ho mu kuvanga umuziki azahurira ku rubyiniro na DJ Toxxyk muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na CanadaUrutonde rw'ibirori DJ Toxxyk na DJ Kii bazahuriramo rukomeje kwiyongera nyuma y'uko batangiye umwaka bataramana muri Onomo Hotel na Rwanda Day
TANGA IGITECYEREZO