Tuyambaze Liliane [DJ Crush] yagarutse ku njyana ari kwifashisha muri iyi minsi, uko yihebeye umuziki urukundo afitiye Kivumbi King n’agahunda afite zirimo no gufatanya ibyo akora n’ubuganga.
Muri Mutarama 2024, DJ Crush ari mu bakobwa bagarutsweho
cyane bishingiye ku mpano ye abandi bagaragaza ko afite ubwiza bwihariye bisanishwa n'izina akoresha mu mwuga wo kuvanga umuziki.
Avuga ko ari izina rituruka mu nshuti z’abakuru be zahoraga zivuga ko zamwihebeye bitari rimwe,akomeje
kugaragaza ko ashoboye, yahisemo izina rijyanye no kuvuga umuntu w’igikundiro
nk'uko abavandimwe be bamwitaga [Crush].
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda yatangiye
avuga ku birebana no gukomeza kwiga Kaminuza ati”Ubundi nakuze numva ibi bintu
nzabikora yego, ariko nzaba n’umuganga rero kugeza n’ubu ntakirabihindura.”
Kubirebana n'ibyo abantu bari kumuvugaho muri iyi minsi
yagize ati”Inyunganizi nagiye mbona cyane izo mu muryango kuko nizo nitaho
cyane zari nziza, baranshyigikiye hanyuma n’abacuti banjye nabo bagenda bambwira
ko ari byiza.”
Agaragaza ko anyurwa cyane no gukurikirana, gucuranga no
kumva indirimbo zo mu Rwanda ati”Buriya njyewe nkunda imiziki nyarwanda rero
niyo ndikumva indirimbo nyarwanda buriya iryohera cyane kurusha izindi zo
hanze.”
Ku ruhande rw'ibirebana n’umuhanzi umufasha yagize ati”Ubu
ngubu umuhanzi uri kumfasha cyane ni Kivumbi, icyampa amahirwe tukibera inshuti
na Kivumbi.”
Kuba ari umukobwa ukora mu kazi byumvikana ko abasore n’abagabo
ba bifuza kugirana na we ubucuti bwihariye uko abyitwaramo yagize ati”Ntabwo
baraba benshi ariko nabo bake uko tubanye ni mu buryo bw’ubucuti.”
Iyo ategura muri ibi bihe imiziki yo gucurangira abantu
yagaragaje injyana yibandaho anakomoza ku wo bakora akazi kamwe akunda ati”Abanyarwanda
bari gukunda cyane indirimbo z’Amapiano cyangwa Afro abantu baranyurwa, njyewe
umu DJ nkunda cyane ni DJ Ira.’
Impamvu ituma adacika intege ni ukuntu yihebeye umuziki
yagize ati”Nuko mbikunda n'ikintu kibi nahuriramo nacyo nirengagiza icyo kintu
bitewe n'urukundo nkunda umuziki.”
Ashimangira ibyo atanga urugero rw’ukuntu yize mu bihayimana aho byabaga bigoye kwidagadura ati”Ikintu nakumburaga nkiga kumwe umuntu
ajya mu biruhuko ngo akumbuye abantu ibyo kurya nabaga njye nkumbuye umuziki.”
Yahishuye kandi ko nta mukunzi afite n'ibyo agenderaho
ahitamo uwo bakunda ati”Ubu ndi ku isoko ndimo ndashakisha, iyo nkunda umuntu ngendera
ku marangamutima yanjye iyo nakwiyumvisemo nagukunda”
Yasoje agira inama abakobwa bagenzi bifuza kwinjira mu myidagaduro ,abasaba kudacika intege ibintu byose bigenda biza buhoro buhoro bagakora cyane ibyo bakunze batagendeye mu kigare.
DJ Crush ubusanzwe yavukiye mu Ntara y’Amajyepfo, ni umukobwa winjiye mu mwaka wa 22, avuka mu muryango w’abana barindwi, akaba ari uwa 6, yasoreje ayisumbuye muri College Saint Bernard mu 2021.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO DJ CRUCH
AMAFOTO NA VIDEWO: MURENZI DIEUDONNE+Doxvisuals
TANGA IGITECYEREZO