RFL
Kigali

DJ Crush yakomoje kuri DJ Ira, atangaza ko yihebeye Kivumbi King-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:4/02/2024 15:39
0


Tuyambaze Liliane [DJ Crush] yagarutse ku njyana ari kwifashisha muri iyi minsi, uko yihebeye umuziki urukundo afitiye Kivumbi King n’agahunda afite zirimo no gufatanya ibyo akora n’ubuganga.



Muri Mutarama 2024, DJ Crush ari mu bakobwa bagarutsweho cyane bishingiye ku mpano ye abandi bagaragaza ko afite ubwiza bwihariye bisanishwa n'izina akoresha mu mwuga wo kuvanga umuziki.

Avuga ko ari izina rituruka mu nshuti z’abakuru be zahoraga zivuga ko zamwihebeye bitari rimwe,akomeje kugaragaza ko ashoboye, yahisemo izina rijyanye no kuvuga umuntu w’igikundiro nk'uko abavandimwe be bamwitaga [Crush].

Mu kiganiro  cyihariye yagiranye na InyaRwanda yatangiye avuga ku birebana no gukomeza kwiga Kaminuza ati”Ubundi nakuze numva ibi bintu nzabikora yego, ariko nzaba n’umuganga rero kugeza n’ubu ntakirabihindura.”

Kubirebana n'ibyo abantu bari kumuvugaho muri iyi minsi yagize ati”Inyunganizi nagiye mbona cyane izo mu muryango kuko nizo nitaho cyane zari nziza, baranshyigikiye hanyuma n’abacuti banjye nabo bagenda bambwira ko ari byiza.”

Agaragaza ko anyurwa cyane no gukurikirana, gucuranga no kumva indirimbo zo mu Rwanda ati”Buriya njyewe nkunda imiziki nyarwanda rero niyo ndikumva indirimbo nyarwanda buriya iryohera cyane kurusha izindi zo hanze.”

Ku ruhande rw'ibirebana n’umuhanzi umufasha yagize ati”Ubu ngubu umuhanzi uri kumfasha cyane ni Kivumbi, icyampa amahirwe tukibera inshuti na Kivumbi.”

Kuba ari umukobwa ukora mu kazi byumvikana ko abasore n’abagabo ba bifuza kugirana na we ubucuti bwihariye uko abyitwaramo yagize ati”Ntabwo baraba benshi ariko nabo bake uko tubanye ni mu buryo bw’ubucuti.”

Iyo ategura muri ibi bihe imiziki yo gucurangira abantu yagaragaje injyana yibandaho anakomoza ku wo bakora akazi kamwe akunda ati”Abanyarwanda bari gukunda cyane indirimbo z’Amapiano cyangwa Afro abantu baranyurwa, njyewe umu DJ nkunda cyane ni DJ Ira.’

Impamvu ituma adacika intege ni ukuntu yihebeye umuziki yagize ati”Nuko mbikunda n'ikintu kibi nahuriramo nacyo nirengagiza icyo kintu bitewe n'urukundo nkunda umuziki.”

Ashimangira ibyo atanga urugero rw’ukuntu yize mu bihayimana aho byabaga bigoye kwidagadura ati”Ikintu nakumburaga nkiga kumwe umuntu ajya mu biruhuko ngo akumbuye abantu ibyo kurya nabaga njye nkumbuye umuziki.”

Yahishuye kandi ko nta mukunzi afite n'ibyo agenderaho ahitamo uwo bakunda ati”Ubu ndi ku isoko ndimo ndashakisha, iyo nkunda umuntu ngendera ku marangamutima yanjye iyo nakwiyumvisemo nagukunda”

Yasoje agira inama abakobwa bagenzi bifuza kwinjira mu myidagaduro ,abasaba kudacika intege ibintu byose bigenda biza buhoro buhoro bagakora cyane ibyo bakunze batagendeye mu kigare.

DJ Crush ubusanzwe yavukiye mu Ntara y’Amajyepfo, ni umukobwa winjiye mu mwaka wa 22, avuka mu muryango w’abana barindwi, akaba ari uwa 6, yasoreje ayisumbuye muri College Saint Bernard mu 2021.  

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO DJ CRUCH

">

DJ Crush yatangaje ko mu bihe byose umuziki wahoze ari ikintu cy'ingenzi kuri weAvuga ko yifuza gukomeza kuvanga umuziki ariko  na none akifuza no kuzavamo umugangaYatangaje ko muri iyi minsi arigufashwa n'ibihangano bya Kivumbi King ugezweho muri WaitYasabye abakobwa bagenzi be,abategarugori muri rusange kuba abo baribo aribyo bizatuma bagera kubyo bifuzaDJ Crush ari mu bakobwa batangiranye umwaka wa 2024 amavuta mu ruganda rw'imyidagaduro

AMAFOTO NA VIDEWO: MURENZI DIEUDONNE+Doxvisuals






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND