Mu mwaka wa 2018, umuherwe w’Umuyapani, Yusaku Maezawa yatangaje umushinga wa dearMoon, wari ugamije gutwara abahanzi umunani mu rugendo ruzenguruka Ukwezi hifashishijwe icyogajuru cya SpaceX Starship.
Icyo gitekerezo cyari kigamije guha abo bahanzi uburambe budasanzwe, bagakoresha ibyo babonye mu bihangano byabo.
Gusa ku itariki ya 1 Kamena 2024, Maezawa yatangaje ko ahagaritse uwo mushinga. Yagize ati: "Nasinye amasezerano nshingiye ku ntego y'uko dearMoon izaba yatangijwe bitarenze impera za 2023. Sinshobora guteganya ejo hazaza hanjye muri iki gihe, kandi sinifuza ko abantu baguma mu gihe kirekire bategereje."
Abahanzi bari baratoranyijwe barimo Tim Dodd (Everyday Astronaut), DJ Steve Aoki, umuhanzi Yemi A.D., umufotozi Karim Iliya, umwanditsi wa filime Brendan Hall, umukinnyi wa filime w'umuhinde Dev Joshi, umuraperi w’umunyakoreya T.O.P. n'umuhanzi w'umwongereza Rhiannon Adam.
SpaceNews ivuga ko nyuma y’itangazo rya Maezawa, bamwe bagaragaje akababaro kabo. Tim Dodd yanditse kuri X (yahoze ari Twitter) ati: "Nari mfite inzozi kuva mu 2018 zo gukora uru rugendo, none ndumva ndababaye" . Rhiannon Adam, we, yagize ati: "Twatewe icyizere, none ubu ndumva nkoreshejwe."
Ku rundi ruhande, T.O.P., umuraperi w'umunya-Koreya, yagaragaje ko nubwo ababajwe no guhagarikwa kw'uyu mushinga, azakomeza gukurikirana inzozi ze zo kujya mu isanzure.
Nubwo dearMoon ihagaritswe, Maezawa yavuze ko azakomeza gushyigikira ubugeni n’ubumenyi bw’iIsanzure. Ibi bibaye mu gihe SpaceX ikomeje gutinda mu iterambere ry’icyogajuru cya Starship, aho kugeza ubu intego yo kugera ku kwezi bikigoranye.
TANGA IGITECYEREZO