RFL
Kigali

Ndashaka kubereka umwami wo guhogoza mu mujyi - Uruhisho rwa Okkama ku gitaramo cye

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:31/01/2024 8:20
0


Umuhanzi Ossama Masut Khalid [Okkama] agiye kumurika Extended Play [EP] yise Ahwii! mu gitaramo giteye amatsiko abarimo ibyamamare banamaze kutangaza ko batazahatangwa.



Ni EP azashyira hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Gashyantare 2024. Izaba ariyo ye ya mbere. Izamurika mu gitaramo cya acoustic aho uyu muhanzi azacurangira abakunzi be kakahava.

Mu kiganiro mu minsi ishize yagiranye na InyaRwanda, Okkama yatangaje ko iyi EP ye ya mbere izaba iriho indirimbo 8 anakomoza ku kuba inganzo yayo yarayikuye ku bihe bitoroshye yanyuzemo muri 2023.

Ati “Iyi EP yanjye izaba igizwe n'indirimbo 8 ikaba yarakomotse ku bihe nanyuzemo mu mwaka wa 2023.”

Uyu musore yifashishije ibyamamare bitandukanye yashishikarije abantu kuzitabira igitaramo cye. Nka Phil Peter yagize ati “Nje kubatumira mu gitaramo cya Okkama aho azaba atumurikira EP ye nshya yise ‘Ahwi’[...] nanjye nzaba mpari.’’

Abandi bunze mu rya Phil Peter ni Producer Element, Yuhi Mic, Chriss Eazy, Shema Tattoo, Nizbeats, Mistaek, Clavin Mbanda, Kenny Sol, Afrique n’abandi batandukanye, bose bakaba bashishikarije abantu kuzitabira kuko bizaba ari ibicika kandi nabo bazaba bahari.

Okkama avuga kuri iri murika rya EP yagize ati “Ndabaramukije bantu banjye. Ndabatumiye[...] mwabonye ko abahungu babyemeje. Kwinjira ni 5000 Frw, 30, 000 Frw ndetse n’ameza ya 300,000 Frw.

Muze muntere inkunga, ndashaka kubereka umwami wo guhogoza mu mujyi, muzaze muri benshi; abana beza, abasore beza turabishimiye bya cyane.’’

Uyu musore ubusanzwe avuka kuri Nyina w’Umunyarwandakazi na Se w’Umu-Arabia Saudite. Muri Kanama 2023 ni bwo yungutse imfura ye. Ari mu bahanzi bakora umuziki barawize aho yanyuze ku Nyundo.

Igikorwa cyo kumurika iyi EP ya Okkama kizabera kuri Kaso Kicukiro ku muhanda ujya Niboyi cyangwa Saint Joseph, uvuye kuri Simba Supermarket ku ma Feux Rouge ku gahanda ka mbere k'ibumoso ugakatamo ku gipangu cya gatatu, ku muhanda KK 360st ruguru y'umuhanda.Okkama yafashijwe n'ibyamamare bitandukanye batumira abakunzi be mu gikorwa cyo kumurika EP ye

REBA INDIRIMBO OKKAMA AHERUKA GUSHYIRA HANZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND