RFL
Kigali

Ibyo wamenya kuri filime ‘Inzira’ igamije guhumuriza urubyiruko rwihebeshejwe n’ubupfubyi

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:30/01/2024 10:44
0


Umuvugabutumwa witwa Murindangabo Jean Pierre usanzwe akorera umurimo w’Imana mu itorero rya Jerusalem Temple rukorera i Nyamata, yatangiye urugendo rwo gushyira hanze filime y’uruhererekane yise “Inzira’’.



Iyi filime yandikwa na Gaju Kevin, igaruka ku gutanga ubutumwa bugamije gushishakiriza urubyiruko rutabashije gukurana n’ababyeyi barwo, kureka kwiheba ngo batakaze indangagaciro bahawe n’ababyeyi babo bataritaba Imana.

Murindangabo Jean Pierre yabwiye InyaRwanda ko ari filime yatekereje biturutse ku buzima nawe ubwe yanyuzemo. Ati “Igitekerezo cyayo cyashingiye ku buzima bubi nabayemo mpitamo gutekereza uburyo nafasha abana babayeho nkanjye kugira ngo mbubakemo icyizere cy'ejo hazaza.’’

Uyu mugabo, ubusanzwe atambutsa ibiganiro ku muyoboro yise Hinduka Tv. avuga ko akenshi urubyiruko rumwe rwihebeshwa n’imibereho mibi rukaba rwateshuka ku mpanuro z’ababyeyi babahaye mu gihe bari bakiriho.

Avuga ko nawe ubwe ubu ari ubuhamya bugenda cyane ko nyuma y’ubuzima yanyuzemo yabashije kubuvamo ubu akaba yubatse afite umwana n’umugore.

Avuga ko ibyo bitamuheranye ahubwo byatumye akunda ibintu birimo gusohoka no kwisanzura mu kuganira cyane ko ari bimwe mu bituma asabana n’abantu bari kumwe.

Ati “Mfite intumbero yo guhindura isi nyuze muri Hinduka ube icyaremwe gishya. Nkunda kwakira uko ndi kurusha uko abantu bambona.’’

Uyu mugabo avuga ikindi kintu kimufasha mu buzima bwe ari uko yavukiye mu muryango ukijijwe. Ati “Nanjye naje gukizwa nemera kugenda nk'uko Imana ibishaka.’’

Ibi ni na bimwe mu byatumye ashinga HindukaTv ishingiye cyane ku iyobokamana n’ubuzima busanzwe, kuko basanga abantu aho bari kugira ngo bamenye ubuzima barimo ndetse bakabagira inama ariko bibanda cyane ku babaswe n’ibiyobyabwenge.

Murindangabo Jean Pierre usanzwe ari umuvugabutumwa niwe wagize igitekerezo cy'iyi filime ashaka umuntu amufasha kuyandika

REBA IYI FILIME YISWE ‘INZIRA’ UNYUZE HANO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND