Uwicyeza Pamella uheruka gukora ubukwe na Mugisha Benjamin [The Ben] yafashe umwanya ashimira Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly ku mpano y’abageneye mu bihe by'ubukwe bwabo.
Itariki 23 Ukuboza 2023 yasize The Ben abaye umwe na Pamella aho
bakoze ibirori by’amateka byitabiwe n’imiryango, inshuti n’abakunzi babo.
Muri ubu bukwe bwitabiwe n’ibyamamare bitandukanye Miss Mutesi
Jolly yari umwe mu babutumiwemo ariko ntiyabashishije kubutaha.
Gusa uyu mukobwa ukunze kurangwa n’udushya akaba yarageneye
ubutumwa bwihariye The Ben na Pamella.
Aho nk'uko bigaragara mu mashusho mato Uwicyeza yasangije
abamukurikira yaboherereje impano iriho ifoto yabo bombi.
Abashimira kuba baramutumiye anabifuriza ibyiza mu rugendo
rushya batangiye agaragaza kandi ko yabageneye intwererano.
Nk'uko bigaragara ni ubutumwa yohereje hagati ya tariki 15
Ukuboza 2023 itariki yabereyeho umuhango wo gusaba no gukwa wa The Ben na
Pamella kimwe n’itariki basezeraniyeho imbere y’Imana.
Ni ibintu byakoze ku mutima wa Uwicyeza Pamella birumvikana muri
ibi bihe by’ukwezi kwa buki ko yafashe umwanya wo kureba impano yahawe no
gusoma ubutumwa yohererejwe.
Maze abisangiza abamukurikira anashima Miss Mutesi ati”Uri uw’igikundiro,
warakoze muvandimwe mbega ukuntu uzirikana.”
Mutesi Jolly na we yasubije ubu butumwa avuga ko nubwo atabashije
kuhagera mu buryo bufatika ariko yari abafite ku mutima akaya ndirimbo ya The
Ben.
TANGA IGITECYEREZO