RURA
Kigali

Ibyo wamenya kuri Able, impano nshya imurikiwe n’abarimo Li John – VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:5/03/2025 19:51
0


Umuziki Nyarwanda ugenda waguka umunsi ku munsi bijyanye n’impano nshya zirushaho kwiyongera. Imwe muri izi mpano, ni Able, umuhanzi mushya uri gufashwa n’abarimo Li John.



Ubusanzwe, yitwa Ishimwe Aimable Gahizi ariko mu muziki yahisemo kwitwa Able. Ni umusore w’umuhanga mu miririmbire kandi ufite intumbero yagutse, akaba yaratangiye kuririmba afite imyaka 7 gusa y’amavuko.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Able yatangaje ko yinjiye mu muziki nk’umwuga mu Ugushyingo 2024. Uyu munsi, afite indirimbo ebyiri zirimo iyo yatangiriyeho ‘Akazina’ ndetse n’indi nshya aherutse gushyira hanze yise ‘You.’

Mu buryo bweruye, uyu musore ari gufashwa na Gerard uzwi cyane mu gukora amashusho nka Director XD. Ni mu gihe Li John na we yiyemeje kumufasha uko ashoboye nyuma yo kumva impano ye akayishimira.

Li John yabwiye InyaRwanda ati: “Uriya mwana arashoboye cyane. Ntabwo navuga ngo dufitanye amasezerano, ni uko numvise ari umwana nahereza ukuboko, kuko nanjye ni umuntu umwe wamfashije mu mwuga wanjye. Jay Polly niwe wamfashije nk’umuhanzi wari mukuru, njye numvanga bitanashoboka. Niyo mpamvu navuze ngo nanjye reka mbe namufasha, njye mukorera indirimbo gusa.”

Yasabye Abanyarwanda kumwitegaho ibidasanzwe, bijyanye n’urwego indirimbo ye nshya aheruka gushyira hanze iriho. Ati: “Ni ibintu biba birenze ku muntu uri gutangira. Ni ukuvuga ngo afite ibintu byinshi cyane muzumva kandi mukabikunda.”

Able ufite inzozi zo gukora umuziki ukarenga u Rwanda, avuga ko afatira urugero ku muhanzi wese w’umuhanga, ariko akemeza ko uwo yakuze afata nk’icyitegererezo ari Meddy.

Akomoza kuri ‘You,’ yagize ati: “Ni indirimbo y’urukundo kandi nziza yakomotse ku nkuru mpamo gusa hongewemo ibintu bicye kugira ngo yitwe igihangano.”

Uyu muhanzi mushya uri mu bakwiye guhangwa amaso, arasaba abakunzi b’ibihangano bye n’abakunda umuziki Nyarwanda muri rusange, gukomeza kumushyigikira bumva indirimbo ze kuko abafitiye n’izindi nyinshi mu bihe biri imbere.


U Rwanda rwungutse impano nshya mu muziki

Able avuga ko afite inzozi zo gukora umuziki akagera ku rwego mpuzamahanga

Yakuze afata Meddy nk'icyitegererezo mu muziki

Li John avuga ko yiyemeje gushyira itafari ku muziki wa Able kuko na we yashyigikiwe na Jay Polly

">Kanda hano urebe indirimbo Able aherutse gushyira ahagaragara yise 'You'

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND