Umuhazikazi Ariel Wayz yatangaje ko ajya atekereza kuvugurura imwe mu ndirimbo za Orchestre Ingeri yaririmbwemo n'umubyeyi we (Mama we), kandi bakayikorana mu rwego rwo kumuha icyubahiro, no kumushimira uruhare akomeje kugira mu rugendo rwe rw’umuziki nk'umuhanzi wigenga.
Mu bihe bitandukanye, uyu mukobwa yagiye yumvikanisha ko ababyeyi be (Papa na Mama) babaye urufatiro rw'umuziki we, ndetse ko n'igihe yababwiraga ko ashaka kwiga umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo babyumvise vuba.
Uyu mwari yavuze ko buri wese ugerageje kugira icyo akora agaterwa imbaraga n'umubyeyi we, ari umugisha ukomeye kuko bituma yiyumva muri icyo kintu birushijeho.
Aherutse kwifashisha ababyeyi be mu mashusho y'indirimbo ye "Wowe gusa", kuko yifuzaga ko bagaragaza ishusho y'urukundo rwa nyarwo.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Ariel Wayz yavuze ati "Bakora uko bashoboye bakanshyigikira. Rero, icyo bafite aho ngaho baragikora."
Yavuze ko ajya kwifashisha ababyeyi be mu ndirimbo byabaye ikintu cyamworoheye n'ubwo Se yari afite izindi gahunda, ariko yahisemo kuzisubika.
Ati "Ndabyibuka n'icyo gihe Papa yari yifitiye izindi gahunda ze arazihagarika kubera iyo mpamvu mpita numva uburemere bw'umuziki wanjye n'agaciro babiha, nanjye bihita bituma numva ngomba kubikora mbishyizeho umutima."
Ariel Wayz uri kwitegura gusohora Album ya mbere " Hear to Stay" yakunze kuvuga ko impano ye ayikomora ku mubyeyi we (Mama) waririmbye muri Orchestre Ingeri, ndetse nawe akiri muto yakundaga gutaramira abantu binyuze mu ndirimbo zinyuranye, agasusurutsa abashyitsi.
Ati “Njyewe nkiri muto nakundaga kuririmba ariko ntabwo amakuru ye menshi nari nyafite, nkunda kuririmba aho naciriye akenge nagiye mbimubaza nsanga bifitanye isano kuko nawe yaririmbaga mbere , muri Orchestre Ingeri kera sinzi uko byagenze bagenda batandakana nziko yaririmbanye na ba Samputu.”
“Urumva byatangiye nkiri muto ndirimba kubera uruhare rw’umubyeyi wanjye, nkura nkunda kuririmba gutyo. Nibwo batangiye kubona ko mbikunda noneho mu rugo haba habaye ibirori bakambwira ngo ndirimbire abashyitsi.”
Uyu mukobwa yavuze ko ajya atekereza gusubiramo imwe mu ndirimbo za Orchestre Ingeri mu rwego rwo guha icyubahiro umubyeyi we, ndetse bakayikorana.
Ati "Icyo nicyo kintu mugomba. Nicyo kintu mbona mugomba kandi muzakibona vuba pe. Mba numva ari cyo kintu namuha gukorana nawe indirimbo, ni n'ibintu byaba ari ibinini cyane kuri njye. Nabyo biri mu bintu mba nifuza gukora."
Orchestre Ingeri ni itsinda ryamamaye cyane mu muziki gakondo nyarwanda, rikaba ryaragize uruhare rukomeye mu gukomeza uwo murage.
Yatangiye gukorera umuziki mu 1985, igizwe n’abahanzi bari bafite intego yo guteza imbere umuco nyarwanda binyuze mu muziki. Ni rimwe mu matsinda yashyize imbere gukoresha ibikoresho gakondo birimo inanga, ingoma, umuduri n’inshyikirizo.
Indirimbo zayo nyinshi zakomoje ku mateka y’ubwami, ubusizi, urukundo n’imigani y’Abanyarwanda. Mu gihe cyari icyo gushishikariza urubyiruko umuziki wo hanze, Orchestre Ingeri yakomeje kwigisha abakunda umuziki ko gakondo ifite agaciro.
Mu banyuze muri iri tsinda harimo abahanzi b'inararibonye bafashije mu gukomeza umuziki gakondo. Iyi Orchestre ifite album nyinshi zigizwe n’indirimbo gakondo zifite amagambo y’ubusizi n’ubutumwa bukomeye.
Nubwo hari hashize
igihe itumvikana cyane, indirimbo zayo ziracyakundwa n’abakunda umuziki
gakondo, ndetse hari n’abahanzi bakora injyana nshya bashingiye ku bihangano
byayo. Orchestre Ingeri yamamaye mu ndirimbo 'Ingeri', ndetse bakoze indirimbo
zaririmbiwe Inkotanyi n'izindi.Ariel Wayz
yatangaje ko afitiye umwenda umubyeyi we ushingiye ku gukorana indirimbo nawe
bakavugurura imwe mu zo yaririmbyemo muri Orchestre Ingeri
Mu bihe
bitandukanye, Ariel Wayz yumvikanishije ko impano ye ayikomora ku mubyeyi we
Ariel Wazy
aherutse kwifashisha ababyeyi be mu mashusho y’indirimbo ye ‘Wowe Gusa’
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE N’UMUHANZIKAZI ARIEL WAYZ
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘WOWE GUSA’ YA ARIEL WAYZ
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘UMULISA’ YA ORCHESTRE INGERI
TANGA IGITECYEREZO