Bebe Cool yashimye cyane Alien Skin atitaye ku ishusho abantu basanzwe bamubonamo, aniyemeza kuzajya amugira inama.
Bashyigikirana mu mishinga, kandi bafatanyije kugira ngo bongere kugera ku ntego zabo. Bebe Cool avuga ko yishimira cyane Alien Skin kuko afite umutima wo gutanga no gufasha abantu nk'uko bitangazwa na mbu.ug.
Bebe Cool habajijwe icyo yumva bahuriyeho na Alien Skin, avuga ko yishimira cyane abahanzi bo mu itsinda rya Fangone Forest kubera ubugiraneza bwa Alien Skin.
Ati:"Ni umugabo w'umugiraneza, afite umutima we gutanga no gusangira n'abantu, asangira bike afite n'abamwegereye".
Bebe Cool yongeyeho ko yihaye inshingano zo kuyobora Alien Skin mu buhanzi bwe, kuko hari byinshi biri muri we byakagombye gukoreshwa mu nyungu z’iterambere ry’umuziki.
Yagize ati:"Ndikumwe na we kugira ngo namugire inama. Ngomba kumureka akabaho ubuzima bwe kandi nkanamureka akigira mu buzima bwe bwa burimunsi ariko na none nzahora mugira inama".
Bebe Cool yashimye inshuti ye Alien Skin ku bw'ibikorwa avuga ko uyu muhanzi agira
Alien Skin umuhanzi uzwi muri Uganda mu ndirimbo "Sitya Danger" ari gushimwa cyane na mugenzi we Bebe Cool
TANGA IGITECYEREZO