RFL
Kigali

Ikimero cy’umukobwa watwaye umutima Niyo Bosco ukomeje kuvugisha benshi-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:19/01/2024 7:12
0


Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira cyane amafoto ya Niyo Bosco n’inkumi bivugwa ko bacuditse, ndetse bamwe bemeza ko urukundo rwabo rugeze aharyoshye.



Ni amakuru yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ryo ku wa 16 Mutarama 2024, nyuma y’uko uyu muhanzi asangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, amashusho ari gusangira n’uyu mukobwa witwa Nabrizza Keza usanzwe ari umunyamideli.

Aya mafoto Niyo Bosco yayaherekesheje amagambo agaragaza urwo akunda uyu mukobwa, na we abinyujije ahatangirwa ibitekerezo aca amarenga yo kwihebera uyu musore, gusa aya mashusho yaje kongera arayasiba kubera ko atari yabanje kubyumvikanaho n’abajyanama be muri KIKAC Music.

Gusa uyu musore byamwanze mu nda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama arongera ayasangiza abamukurikira, arangije arandika ati “Cutie pie’’. Ni amagambo yumvikanisha ko uyu mukunzi we ateye ubusambo mu mvugo z'ab'ubu.

Uyu mukobwa nawe yahise amusubiza mu magambo y’icyongereza agaragaza ko ari bwo urugendo rwabo mu rukundo rutangiye bya nyabyo. Ni ubwa mbere Niyo Bosco agaragaje umukunzi we kuva yatangira kumenyekana mu muziki.

Kugeza ubu ntabwo yerura cyangwa ngo ahakane ko ari mu rukundo n'uyu mukobwa, ahubwo iyo abajijwe ibyabo avuga ko ibyo abantu babonye n'amaso yabo, nta kindi yarenzaho.

Mu kiganiro na InyaRwandanda, Niyo Bosco yahamije aya makuru nubwo atigeze atangaza byinshi. Yagize ati "Ibyo mwabonye ni biriya, nibyo. Mwebwe mubwire abanyaRwanda ukuri kw'ibyo mwabonye, hatabaho kudutekerereza".

Niyo Bosco abajijwe ibyo kuba byaba ari amayeri yo kwamamaza EP ye yise "New Chapter" ndetse ko hari amakuru avuga ko ariya yari amashusho y'indirimbo yafatwaga, yabaye nk'ubiteye utwatsi.

Yagize ati "Nonese uri muri video y'indirimbo, we ntiyaba umukunzi? Kuba ndimo ndategura EP se bivuze ko ntajya mu rukundo?".

Yavuze ko ntakabuza urukundo rushobora kubaho kandi n'ibikorwa bya muzika bigakomeza'. Abajijwe ku bijyanye n'ubukwe ndetse n'igihe amaze akundana n'uyu mukobwa, yavuze ko byinshi azabitangaza mu minsi iri imbere mu kiganiro.

REBA AMAFOTO YA KEZA WATWAYE UMUTIMA NIYO BOSCO:Keza na Niyo Bosco bari gutamazwa n'urukundo





















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND