Umuhanzi Nyarwanda Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yasobanuye uburyo umwaka wa 2023 wamubereye urusobe aho yapfushije umubyeyi we [Papa we] ndetse agakora ubukwe n'inshuti ye magara, Uwicyeza Pamella bari kumwe i Mombasa ndetse utibagiwe n'igitutu cy'abafana bamusabaga kubagezaho igihangano gishya.
Umuhanzi The Ben uri mu bamaze kubaka ibigwi mu muziki nyarwanda ndetse no mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba, yavuze ku rugendo rwe rwa muzika byumwihariho umwaka ushize wa 2023 aho yashyize hanze indirimbo "Ni Forever" nyuma y'igihe kinini adashyira hanze indirimbo.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Magic FM, yagize ati "Umwaka wa 2023 wabaye umwaka uvanze kuri njye. Ni umwaka nakozemo ibitaramo bitandukanye , nakoze igitaramo mu Burundi kidasanzwe. Igitaramo ntekereza ko kiri mu bitaramo bidasanzwe byabereye i Burundi.
Ni umwaka nakozemo ubukwe, nshaka inshuti yanjye magara [Uwicyeza Pamella]. Ni umwaka kandi napfushijemo umubeyi wanjye [Papa]. Ni umwaka rero wari wiganjemo amarangamutima".
The Ben kandi yakomoje ku isabukuru ye y'amavuko ari kumwe n'umugore we Uwicyeza Pamella.
Yagize ati "Ni isabukuru yatangiye ku wa mbere Tariki 08 Mutarama 2023 nibwo twavaga i wacu i Rwanda, tujyera i Cairo mu Misiri, tuvayo ku wa Gatatu tujya i Mombasa muri Kenya ari naho turi ubu. Ni isabukuru nziza y'amavuko nagize, ntekereza ko ariyo ya mbere ingendekeye neza. Meze neza njyewe n'umufasha wanjye, arimo kunyitaho".
The Ben kandi yavuze ko indirimbo "Ni Forever" yishimiye uko irimo kwakirwa n'abantu , avuga ko nubwo asa n'ubwira Uwicyeza Pamella, ari indirimbo yageneye Abanyarwanda kuko bahora bamusaba indirimbo ntazibahe kandi bazikwiriye rero akumva ari indirimbo yatuye abanyarwanda muri rusange.
Ni indirimbo uyu muhanzi yashyize hanze nyuma y'imyaka itari mike nta gihangano aha abafana be ndetse n'abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange.
The Ben avuga ko nta mwami wa muzika Nyarwanda uhari
The Ben yagize ati "Buri muntu ni Umwami mu bwami bwe n'iyo waba ufite umuntu umwe ukwita Umwami, biba bihagije. Abahanzi twese twitana abami kugirango duterane imbaraga.
Ndi umwami wa muzika, Meddy nawe ni umwami wa muzika n'abandi,njyewe niko mbisobanura, nta muntu kamara uhari''.
Umubyeyi wa The Ben yitabye Imana 2023
The Ben yakoze igitaramo i Burundi
The Ben yakoze ubukwe n'inshuti ye magara
Inkuru bifitanye isano.
The Ben yapfushije se
The Ben yakoze igitaramo i Burundi
Reba indirimbo ya The Ben "Ni Forever" igaragaramo Uwicyeza Pamella.
TANGA IGITECYEREZO