RFL
Kigali

The Ben uri i Cape Town yapfushije umubyeyi

Yanditswe na: Daniel HAVUGARUREMA
Taliki:19/08/2023 6:54
0


Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben n’Umuraperi Green P, bari mu gahinda ko gupfusha umubyeyi wazize uburwayi.



Mbonimpa John w’imyaka 65 wari umubyeyi w’Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ndetse n’Umuraperi Green P, yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu.

Abaturanyi b’uyu mugabo babwiye InyaRwanda ko yishwe n’uburwayi bwamufashe ku cyumweru gishize akajyanwa kwa muganga akavuzwa bikanga.

Ku murongo wa telefone, James Emile Mucyo bucura bwo muri uyu muryango yemereye InyaRwanda ko uyu mubyeyi yitabye Imana, aguye mu bitaro by’Akarere ka Kicukiro bizwi nk’Ibitaro bya Masaka, nyuma y’iminsi isaga itanu arembye.

Mu Ijambo rimwe yagize ati “Byarangiye”.

Aha twari ni mu Karere ka Kicukiro, mu murenge wa Kicukiro, Akagari ka Kicukiro mu Mudugudu wa Isoko. Abaturanyi b’uyu musaza bavuga ko yari asigaye aba wenyine muri urwo rugo.

Mu bigwi aba baturanyi bavuga by’uyu mubyeyi witabye Imana birimo kuba ariwe wakoresheje umuhanda uva kuri Kaburimbo ukagera ku Gipangu yari atuyemo, kandi ko ari we wa mbere watunze imodoka muri ako gace.



Mbonimpa John ubyara The Ben, Green P n’abandi yitabye Imana


IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND