Ibirori bya The Ben na Uwicyeza Pamella byambukiranyije umunsi! Kuko byagejeje mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki 24 Ukuboza 2023, abantu bakifatanyije n’abo kwizihiza urugendo rw’urugo rushya batangiye nk’umugabo n’umugore.
Ubukwe bw’abo bwatangiye ku gicamunsi cyo ku wa
Gatandatu, ubwo basezeranaga imbere y’Imana, mu muhango wabereye kuri Eglise
Vivante Rebero, bikomereza muri Kigali Convention Center ahabereye umuhango wo
kwakira abatumiwe.
Ni ibirori byarangiye ahagana Saa Sita z’ijoro,
biherekezwa n’ibirori byo kwinegura ibizwi nka ‘After Party’ byabereye muri
B-Hotel iherereye i Nyarutarama muri Kigali.
Amafoto yagiye hanze agaragaza The Ben, Parrain we
Jimmy, Bad-Rama, umuhanzi Muhoza Janvier, umuhanzi Babo, abo muri Kigali Boss
Babes n’abandi bari kwishimira intangiriro y’ubuzima bushya bwa The Ben n’umugore
we.
Ibi birori byabereye kuri iriya Hotel, mu rwego rwo
kugirango The Ben yakire inshuti ze ndetse banaganire.Bamwe muri bo bagiye
bafata ijambo ry’ishimwe.
Ubwo yari muri Kigali Convention Center, umubyeyi wa
Pamella yavuze ijambo ryiganjemo gushima Imana ndetse n’ababatahiye ubukwe.
Ati “Turanezerewe cyane ku bw’ibirori byiza Imana
yaduhaye. Mbanje gushima Imana mbere ya byose, kuko Imana yakoze ibikomeye
turanezerewe. Ndashima Imana ku byiza Imana ikoreye abana bacu uyu munsi…”
Yasabye Imana kurinda The Ben na Pamella batangiye
'ubuzima bushya'. Abwira The Ben na Pamella kwiragiza Imana muri uru rugendo
rushya batangiye.
Ati "Ndabashimiye rero uburyo mwitwaye neza,
mukabasha kwigaragaza mu kereka imiryango yombi ibirori. Pamella ndagushimira
cyane."
Uyu mubyeyi yavuze ko yateguriye urugo rwa The Ben
impano y'imbuto mu rwego rw'igisobanuro cyo kuzagira ubuzima bwiza, kubyara
bagaheka.
Ati "Iyi mpano iriho imbuto zitandukanye. Izo mbuto mu rugo zirakenewe, imbuto zifite ubusobanuro bwiza, mbese icyo bakeneye cyose mu buzima bazakibone, mu rubyaro, mbese buri kimwe cyose Imana izabahe umugisha."
Parrain wa The Ben, Jimmy we yavuze ko kuri we tariki
23 Ukuboza 2023 ari 'umunsi ukomeye ku bavandimwe banjye The Ben na Pamella'.
Yavuze ko asanzwe akorana na The Ben mu buzima busanzwe na The Ben, kandi
bamaranye imyaka itari micye.
Yisunze Bibiliya, yavuze ko urugo n'amatungo ubihabwa
n'ababyeyi, ari nayo mpamvu nawe yiyemeje kubaka inzu mu kibanza yahawe na Ommy
Dimpoz muri Zanzibar.
Ati "Hari umuvandimwe wamuhaye ahantu, nanjye
nk'umubyeyi wawe nzahubaka. Nzahuka inzu, kugirango aba bantu bazabeho neza, nzamubaha
hafi. Imana nidufasha tukaba tukiriho ntacyo uzabur, ntacyo uzamburana."
Nyuma yo kuvuga iri jambo, Jimmy yahamagaye abiganjemo
ibyamamare n’abandi basanzwe bahurira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ommy Dimpoz yavuze ko yahaye The Ben ubutaka afite
muri Zanzibar mu rwego rwo gushimangira ubushuti bafitanye.
Ommy Dimpoz yavuze ko yahagaritse gahunda zose yari
afite mu mpera z'Ukuboza 2023 birimo nk'akazi k'umuziki, akazi ke gasanzwe n'ibindi,
kugirango 'mbe mpari kuri uyu munsi w'abo'.
Dimpoz yabwiye The Ben na Pamella ko adashidikanya ku
rukundo bafite Tanzania, ari nayo mpamvu yabageneye impano ya kimwe mu bibanza
afite muri Zanzibar. Uyu musore yavuze ko asanzwe afite ubutaka bunini muri
Zanzibar, avuga ko azaha The Ben ikibanza.
Uhereye ibumoso: The Ben, umuyobozi wa B-Lounge, Jimmy [Parrain wa The Ben] ndetse na Bad Rama
Uhereye ibumoso: Umuyubozi wa B-Lounge, The Ben ndetse na Jimmy
Umuhanzi Babo ari mu bitabiriye ubukwe bwa The Ben,
inshuti ye y'igihe kirekire
Umuhanzi Janvier Muhoza ari kumwe na Uwicyeza Pamella
Ibirori bya 'After Party' byahuje inshuti n'abavandimwe
The Ben yafashe Amafoto n'abarimo Janvier Muhoza
Abo muri Kigali Boss Babes bavuye muri Kigali Convention Center berekeza muri B-Lounge
The Ben yahamije isezerano rye n'umukunzi we Uwicyeza Pamella
Producer Ishimwe Clement ndetse na Producer Element ubwo bari muri Kigali Convention Center
TANGA IGITECYEREZO