Kigali

Udushya 5 twaranze ibirori bya Golden Globe Awards 2024

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:8/01/2024 13:33
0


Mu birori byatangiwemo ibihembo bya Golden Globes 2024, habereyemo udushya tunyuranye twatumye Isi yose icika ururondogoro.



Kuri iki Cyumweru tariki 07 Mutarama 2024, Isi yose yari ihanze amaso i Los Angeles ahari hateraniye ibyamamare mu myidaguro, haba muri Sinema no mu muri muzika, bategereje kumenya abitwaye neza bari bushyikirizwe ibihembo.

Abarimo abakinnyi ba filime b’ibyamamare, abahanzi, abanyarwenya n'abandi bazwi cyane mu myidagaduro nibo bafashe iya mbere bitabira ibi birori byabaye ku nshuro ya 81.

Ibi birori byabimburiye ibindi by’uburyohe bw’imyidagaduro mu 2024, byabaye amahirwe kuri bamwe mu byamamare babyitabiriye, kuko bateye ibuye rimwe bakica inyoni ebyiri. Tumwe mu dushya twaranze ibirori byatangiwemo ibihembo bya Golden Globe harimo:

1. Ali Wong yashimiye uwahoze ari umugabo we wamuteye inkunga


Umukinnyi wa filime, Ali Wong ubwo yafataga ijambo nyuma yo gushyikirizwa igihembo cye, yashimiye uwahoze ari umugabo we Justin, utarahwemye kumushyigikira mu mwuga we.

Ali Wong yagize ati: "Ndifuza rwose gushimira se w'abana banjye akaba n'inshuti yanjye magara, Justin, ku bw'urukundo rwawe rwose n'inkunga yawe. Kubera wowe, ubu ndi umubyeyi w’umukozi."

2.   Christopher Nolan yunamiye Heath Ledger ku nsinzi ye ya mbere


Nyuma y’imyaka myinshi atoranywa mu bihembo bya Golden Globe Awards ntabashe kubyegukana, kuri iyi nshuro Christophe Nolan yatahanye igihembo cy’umuyobozi mwiza w’amashusho abikesha filim ya Oppenheimer.

Akigera kuri stage kwakira igihembo, yabanje gufata akanya aha icyubahiro nyakwigendera Heath Ledger, wakinnye muri filime ye, The Dark Knight yagiye ahagaragara mu 2008.

3.     Kylie Jenner na Timothée Chalamet, Selena Gomez na Benny Blanco basomanye karahava



Nubwo Kylie Jenner na Timothée Chalamet batagendeye hamwe ku itapi itukura, bongeye guhurira imbere ahagombaga kubera ibirori maze bafatwa amafoto batabizi barimo gusomana.

Uyu mushoramari, Kylie Jenner n’umukinnyi wa filime Timothée Chalamet, bamaze igihe gito bemeje ko bari mu munyenga w’urukundo.



Gomez na Blanco nabo bemeje ku mugaragaro iby'urukundo rwabo mu Kuboza k'umwaka ushize, biherereye barasomana nyuma y'ibirori.

4. Selena Gomez na Taylor Swift bongeye gushimangira ubucuti bwabo



Mu birori byatangiwemo ibihembo bya Golden Globe, Selena Gomez na Taylor Swift bashimishije benshi nyuma yo kugaragaza ko ubucuti bwabo bwa kera ntaho bwagiye, ndetse hafatwa n’amafoto bahoberana.

5.  Kristen Wiig and Will Ferrell basekeje abitabiriye ibirori ubwo bananirwaga kwifata bakikatira umuziki


Abakinnyi ba filime Kristen Wiig na Will Ferrell batembagaje abitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya Golden Globe 2024, ubwo bahabwaga umwanya wo gutanga igihembo cy’umukinnyi w’umugabo witwaye neza, maze hajyamo indirimbo bakunda bakananirwa kwifata bikarangira batangiye kubyina.



Iyo ndirimbo ikijyamo, aba bombi babuze amahwemo maze batangira kubyinisha intugu gusa, ariko amaherezo birangira birekuye bakata umuziki ntacyo bitayeho.

Mu begukanye ibihembo muri Golden Globe Awards 2024 harimo Christopher Nolan, Ayo Edebiri, Emma Sone, Elizabeth Debicki, Ali Wong n'abandi benshi. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND