RURA
Kigali

Abahanzi 6 bazajya baririmba muri buri karere Tour du Rwanda izasorezwamo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:8/01/2024 8:10
0


Isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda rigiye kuba rizaherekezwa n’ibitaramo by’abahanzi batandukanye kandi bagezweho mu Rwanda mu rwego rwo gusiga ibyishimo muri buri gace abakinnyi bazajya basorezamo.



Guhera taliki 18 kugeza taliki 25 Gashyantare 2024 ni bwo mu Rwanda hazabera irushanwa ryo gusiganwa ku magare ryigaruriye imitima y'ababyarwanda batari bake.

Ni ku nshuro ya 16 Tour du Rwanda igiye kuba kuva yaba mpuzamahanga, azaba ari ku nshuro ya Gatandatu kandi izaba ibaye iri ku rwego rwa 2.1, aho yitabirwa kandi igahuza amakipe akomeye yo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Kuri ubu amakipe yo mu Rwanda azakina Tour du Rwanda 2024 ari kwitegura asinyisha abakinnyi batandukanye ariko hamaze no gutangazwa ibitaramo byiswe "Tdr Festival-Igare ibyishimo byuzuye” bizaherekeza iri siganwa, aho buri gace kazajya gasorezwa mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Byamaze kwemezwa ko abahanzi 6 ari bo bazajya bataramira abaturage bari ahasorejwe isiganwa ariko ntabwo amazina yabo aramenyekana. 

Nk'uko bigaragara ku ngengabihe, taliki 19 Gashyantare 2024 bazataramira abaturage bo mu karere ka Huye, taliki 21 bataramire abo mu karere ka Rubavu, taliki 22 bataramire abo mu karere ka Musanze naho taliki 25 bataramire abo mu mujyi wa Kigali.

Ntabwo ari ubwa mbere ibi bitaramo bizaba bibaye kubera ko no mu mwaka ushize byarabaye. Amakipe 20 azitabira Tour du Rwanda yamaze kumenyekana akaba arimo akina mu Rwanda, akina amarushanwa yo ku migabane, ayabigize umwuga ndetse n'amakipe y'ibihugu.


Uko abahanzi bazataramira abaturage mu isiganwa rya Tour du Rwanda


Abahanzi 6 bagezweho bazataramira aho buri gace ka Tour du Rwanda kazajya gasorezwa







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND