Sadick Sulley wahoze muri Bugesera FC, yasinyiye ikipe ya Etoile de L'Est amasezerano y'umwaka n'igice.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ni bwo Sadick Sulley yageze mu Karere ka Ngoma, aho yahise asinya amasezerano y'umwaka n'igice. Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, yahise yinjira mu kibuga, akorana n'ikipe imyitozo.
Sadick Sulley yari amaze iminsi ari mu biganiro n'iyi kipe kuko yashakaga kuyisinyira amasezerano y'amezi 6, ariko Etoile de L'Est igashaka umwaka n'igice.
Etoile de L'Est ibaye ikipe ya 3 yo mu Rwanda Sadick Sulley agiye gukinira, inyuma ya Espoir FC, yakiniye akigera mu Rwanda mu 2020, Bugesera FC iza kugura amasezerano ye, akaba yaratandukanye n'iyi kipe mu mwaka ushize w'imikino.
Etoile de L'Est iri kwiyubaka kubura hasi no hejuru kuko ishaka amanota ayigumisha mu cyiciro cya mbere. Etoile de L'Est iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona n'amanota 10 mu mikino 15 ibanza ya shampiyona.
Sadick Sulley yari umwe muri ba rutahizamu beza mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO