RURA
Kigali

Ukuri no gukomera bizahora biganza - Amarangamutima y’Umunyarwenya Doctally kuri Perezida Kagame

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/02/2025 18:40
0


Umunyarwenya Kingsley Ogbonna wamamaye nka Doctall Kingsley, yandikanye ishimwe afite kuri Perezida Paul Kagame, agaragaza ko ari umuyobozi w’icyitegererezo kuri benshi, kandi ukuri kwe kuzaganza uko byagenda kose.



Muri iki gihe bamwe mu bantu bazwi ku mbuga nkoranyambaga n’abandi, bari gutambutsa ubutumwa bahaye #Hashtag ya ‘Turi kumwe’ ndetse na #NoMore mu kugaragaza ko bashyigikiye Perezida Kagame mu rugendo rushimangira kwihesha agaciro k’u Rwanda, n’imibanire ikwiye hagati y’Abanyafurika. 

Doctall Kingsley yagiye atumirwa mu bihe bitandukanye mu Rwanda mu bitaramo, ibyatumye ahitamo gufata izina ry’ikinyarwanda yiyita ‘Ntakirutimana’.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Doctall Kingsley yagaragaje ko Perezida Kagame ariwe mahitamo ye, kandi azi neza ko ukuri kuzatsinda.

Mu magambo ye ati: “Iyo badashobora kumanura umugabo hasi, batangira gukwirakwiza ibihuha. Ariko umuyobozi ufite ubunyangamugayo, icyerekezo, n’umutima ku bantu bizahora bizamuka hejuru y’ibinyoma. Ukuri no gukura bizahora biganza.”

Kingsley yanditse ubu butumwa mu gihe Perezida Kagame amaze igihe agaragariza amahanga ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikwiye kwikemurira ibibazo, aho kubyikoreza u Rwanda.

Umukuru w’Igihugu, ubwo yari mu nama y'Umuryango w'Afurika Yunze Ubumwe yiga ku kibazo cy'umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC i Addis Ababa muri Ethiopia, yavuze ko abantu birengagiza ikibazo cya FDLR y’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ahubwo bagakomeza kwegeka ibirego ku Rwanda.

Yavuze ko "Iyaba kwitana ba mwana, imbwirwaruhame zisize umunyu, kutagira isoni ari byo bisubizo ku kibazo cya RDC, iki kibazo kiba cyarakemutse kera cyane. Ntituba tukigifite. Dufite abantu bavuga ibinyoma kandi nta mpamvu."

Akomeza agira ati "Kuki mu mitwe ya bamwe, FDLR itariho? Cyangwa se kuki ari ikintu kigomba gufatwa nk'ikitagize icyo gitwaye? Iyo ugikerensheje utyo, uba urimo upfobya amateka yanjye, kandi sinabikwemerera. Uwo waba uri we wese."

Perezida Kagame yagaragaje ko atazemera n’umunsi n’umwe umuntu uzamuhitiramo uko agomba kubaho, no guharanira uburenganzira bw’Abanyarwanda.

Ati: "Hari umuntu n'umwe muri iki cyumba ndimo gutakambira ngo ampe uruhushya rwo kubaho cyangwa rwo gutuma abaturage banjye babaho? Habe n'umwe. Nzaharanira kubaho kuko ari uburenganzira bwanjye. Ni ibyo."

"Bityo rero iyo numva abantu bavuga ibi bintu; none se ni ryari Congo izabona ko ibibazo ari ibyayo bwite? Ni gute Congo itekereza ko ibibazo byayo byose bituruka hanze yayo, dore ko ari na byo bituma ishakira ibisubizo hanze yayo? 

U Rwanda nta ho ruhuriye n'ibibazo bya Congo. Twifitiye ibyacu bibazo duhanganye na byo. Congo ni nini cyane ku buryo u Rwanda rutabasha kuyiheka ku mugongo warwo."

Arakomeza ati "Nk'uko mbibabwiye, turi igihugu gito cyane, turakennye, ariko iyo ari ikibazo kireba uburenganzira bwacu bwo kubaho, ntimukibeshye. Nta muntu ndimo gutakambira, nta n'umwe nzatakambira."

Doctall Kingsley, amazina ye nyakuri ni Ogbonna Buchi Kingsley, ni umunyarwenya w'umunya-Nigeria wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera impano ye yo gusetsa no gusangiza abantu urwenya rwe.

Yavutse ku itariki ya 26 Nzeri 1990, avukira muri Leta ya Ebonyi muri Nigeria. Uretse kuba umunyarwenya, azwi kandi nk'umushyushyarugamba (MC).

Doctall Kingsley yatangiye kumenyekana cyane binyuze mu mashusho y'urwenya ashyira ku mbuga nkoranyambaga, aho akunze kugaragara yambaye ikositimu itukura, karuvati y'umuhondo, n'ingofero. Imvugo ye yamamaye izwi cyane ni "This life has no balance" (Ubuzima ntibugira isano).

Doctall Kingsley yakunze kugaragaza urukundo rukomeye ku Rwanda no kuri Perezida Paul Kagame. Yiyise izina rya "Ntakirutimana" kubera uko akunda u Rwanda.

Mu bihe bitandukanye, yagiye yerekana ko anyuzwe n'ubuyobozi bwa Perezida Kagame ndetse yitabiriye ibitaramo bitandukanye byabereye i Kigali.

Yitabiriye igitaramo cya ‘Iwacu Summer Comedy Festival’ cyabaye ku itariki ya 9 Kamena 2024, i Gikondo mu ihema ry'imurikagurisha, aho yataramiye Abanyarwanda atera urwenya rudasanzwe.

Uyu musore yanitabiriye igitaramo cya Japhet Mazimpaka, cyabaye ku wa 29 Ukwakira 2023, aho yishimiwe cyane n'abakunzi b'urwenya.


Doctall Kingsley yagaragaje ko ashyigikiye Perezida Paul Kagame, kandi azi neza ko ukuri kuzatsinda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND