Kigali

DJ Brianne yatunguranye acuranga indirimbo ya Yago bakomeje gutana mu mitwe

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:16/12/2023 7:11
0


Gateka Esther Brianne [DJ Brianne] umaze iminsi ashwana na Nyarwaya Innocent [Yago], akoresheje umurya we wa kizungu yatunguranye avanga indirimbo y'uyu musore bamaze iminsi bashwanira ku mbuga nkoranyambaga.



Igitaramo cyo kumurika Album ya Dany Nanone cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023 muri Camp Kigali. Ni ho Dj Brianne yakoreye aka gashya.

Cyatangiye bitinze, bikaba bishoboka ko byatewe n'uko cyahuriranye n'ibindi birori byari bihanzwe amaso na benshi nk'ubukwe bwa The Ben na Pamella cyangwa ari uko hongerewe amasaha mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru.

Ni igitaramo cyatangiye mu masaha yo hejuiru ya saa yine z'ijoro. Ababashije kugera ahaberaga iki gitaramo baryohewe n'umuziki wavangwaga n'aba DJ batandukanye gusa bigeze kuri DJ Brianne umaze kubaka izina biba ibindi.

Indirimbo za The Ben iyo zashyirwagamo mu gihe habaga havangwa umuziki, abantu basimbukiraga mu kirere, kimwe n'indirimbo ya Shaffy na Chris Eazy yiswe Bana nayo yishimiwe cyane.

Umuziki wakomeje kuvangwa unyuranyuranamo n'uwo mu Rwanda n'uwo mu mahanga. Icyatunguye abantu mu ihema rya Camp Kigali ni ukumva DJ Brianne acuranga indirimbo ya Yago yise 'Suwejo'.

Impamvu nta yindi ni uko aba bombi bamaze iminsi badacana uwaka ku mbuga nkoranyambaga aho Yago yumvikanye ashinja DJ Brianne igisa nk'ubutekamutwe ngo yitwaza ko afasha abana bo ku muhanda agahabwa amafaranga aho kuyaha abana akigira kwinywera inzoga.

Ibi bintu byababaje uyu muvanzikazi w'umuziki umaze kubaka izina nk'uko yagiye yumvikana mu mvugo zikakaye abivugaho. Kumva ashyizemo indirimbo ya Yago, byatunguye benshi, bamwe bavuga ko aba bombi bashobora kuba bari gutwika.DJ Brianne ari mu bamaze gushinga imizi yaba mu gihugu no mu Karere k'IbiyagabigariUbuhanga bwe yongeye kubushimangira mu gitaramo cya Dany Nanone

Kumvikana acuranga indirimbo ya Yago yise 'Suwejo' byatunguye benshi kubera ibibazo biri hagati yabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND