Ku gicamunsi cyo kuwa mbere, tariki 11 Ukuboza 2023, nibwo humvikanye inkuru y'incamugongo ivuga ko umuhanzikazi wakomokaga muri Afurika y’Epfo, Zahara, yitabye Imana azize uburwayi ku myaka 35 y’amavuko gusa.
Umuhanzikazi Bulelwa
Mkutukana wamenyekanye nka Zahara wigeze gutaramira mu Rwanda inshuro ebyiri
zose, yasezeweho bwa nyuma n’inshuti ndetse n’umuryango we. Uyu muhanzikazi
yahesheje ikuzo Afurika y'Epfo binyuze mu ijwi rye ry'umwimerere mu gihe yari
akiri ku isi.
Kuri uyu wa kane tariki
14 Ukuboza 2023 nibwo abafana, inshuti, abo bari bahuriye mu ruganda rwa muzika,
ndetse n’umuryango bateraniye mu rusengero rwa Rhema Bible Church kugira ngo
bunamire umuhanzi watsindiye ibihembo ndetse akaba n’umunyamakuru witwa Zahara,
umaze iminsi micye yitabye Imana.
Kimwe n’abandi bari
bitabiriye uyu muhango, Umugabo wa Zahara, Mpho Xaba yaafashe umwanya yibuka
uko yahuye n'uyu muririmbyi wamuhumurije mu gihe yari arimo cy'umwijima. Yavuze
uburyo Zahara yari yarateguye kuvuga ku byerekeye inkuru y’urukundo rwabo ku munsi
w’ubukwe bwabo, ikubiyemo uko yamugoye kugirango amubone.
Mpho yavuze ko baje
kujya mu rukundo ndetse akamugaragariza urukundo rwe rwose binyuze mu mabaruwa
na videwo yamwohererezaga.
Muri iyo baruwa ya
nyuma uwahoze ari umukunzi wa Zahara yamwandikiye, yavuze amagambo menshi ateye
agahinda, asobanura ko amusigiye icyuho gikomeye mu mutima
Yagize ati: “Nzahora nibuka
ibihe byose namaranye nawe. Igihe twahuraga bwa mbere, wankuye ahantu h'umwijima,
hijimye, wongeye kungarurira icyizere mu rukundo. Ntabwo wigeze unshira
urubanza unkanga, ahubwo wangiraga inama. Kandi nyuma yaho, wahisemo kungumana
wenyine. Imishinga myinshi cyane, ibihe byiza byinshi twagiranye, ariko
ibyateganijwe burya byagenwe ukundi. Mu izina ry'abana, Keamogetwe na Kamogelo,
tuzagukunda iteka. Njyewe, nzagushakisha mu isi igihumbi n'ibihumbi icumi by’ubundi
buzima kugeza igihe nzakubonera.”
Zahara wamenyekanye mu
ndirimbo nka 'Loliwe,' yambitswe impeta na Mpho Xaba amusaba ko yakwemera
akazamubera umugore, ndetse n’ubukwe bwari buteganijwe mu Gushyingo uyu mwaka
nyuma y’amezi atandatu bakundana.
Iyi, yari impeta ya
gatatu uyu muhanzikazi yari yambitswe, nyuma ya Ian Sibiya wayimwambitse mu
2019 ndetse n’undi wayimwambitse nyuma bikaza gupfa.
Uwahoze ari umukunzi wa Zahara yamusezeyeho bwa nyuma
Yitabye Imana ku myaka 36 y'amavuko
TANGA IGITECYEREZO