RFL
Kigali

Titi Brown yatangiye kwiragiza Imana nyuma y'ibyatangajwe n'Ubushinjacyaha

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:13/12/2023 12:14
0


Ishimwe Thierry uzwi cyane mu myidagaduro nka Titi Brown, yasabye Imana Rurema kumuba hafi muri ibi bihe bishaririye cyane ari kunyuramo. Ni nyuma y'uko Ushinjacyaha bujuririye icyemezo cy'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwamugize umwere ku cyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y'ubukure.



Ni ubutumwa uyu musore yanyujeije ku rukuta rwe rwa Intagram (Story), aho yagize ati "Mana yo mu ijuru ndagusabye ukomeze kumpa kugira umutima ukomeye muri bino bihe bikomeye ndigucamo".

Titi Brown yatawe muri yombi tariki ya 10 Ugushyingo 2021, agirwa umwere kuwa 10 Ugushyingo 2023, bivuze ko yari amaze igihe kingana n'imyaka ibirimuri Gereza,akurikiranywe n'ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y'ubukure  wahawe Code ya  M.J.

Ubushinjacyaha bujuririye iki cyemezo,buvuga ko Umucamanza yiregangije ibimenyetso byatanzwe, bityo bakaba basaba urukiko  kongera gusuzuma no kwemeza ko ibi bimenyetso bishinja Ishimwe Thierry bifatika kuko nta gushindikanya kurimo.


Titi Brown yiragije Imana


Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge 


Titi Brown yari akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utujuje imyaka y'ubukure






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND