Kigali

Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu bwajuriye ku ifungurwa rya Titi Brown

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:13/12/2023 11:47
0


Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu bwajuririye icyemezo cy'Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge,rwagize umwere Thierry uzwi nka Titi Brown ku cyaha yari akurikiranyweho cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y'ubukure.



Ubushinjacyaha  ubuvga ko bwareze mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge Ishimwe  Thierry icyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa witwa M.J w'imyaka 17 y'amavuko wari waragiye gusura kwa Nyirarume mu biruhuko, akaba yaramusambanyije ku wa 14/08/2021 mu rugo iwe mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama, Akagari ka Rwampara, Umudugudu w'Urumuri,

Ngo byaje kumenyekana ubwo umwana M.J yari agarutse murugo iwabo abwira nyina ko arwaye igifu, nyina amwohereza ku bitaro bya Kibagabaga ahageze basanga umwana we aratwite barabimubwira, nibwo yamubajije uwamusambanyije amubwira ko yagiye gusura Ishimwe Thierry kuwa 14/08/2021 akamusambanya.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso bushingiraho bumukurikiranaho icyo cyaha maze busaba igihano cy'igifungo cy'imyaka makumyabiri n'itanu(25).

Urukiko rwakiriye dosiye rurayiburanisha hanyuma urubanza rurapfundikirwa, mu gusoma urubanzaryabaye ku wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2023, Urukiko rwemeje ko Ishimwe Thierry agizwe umwere ku cyaha yari akurikiranwagaho. Ubushinjacyaha bukaba butarishimiye imikirize y'uru rubanza akaba ariyo mpamvu bujuririye iki cyemezo ku mpamvu zikurikira:

Impamvu z'ubujurire

Ubushinjacyaha bujuririye iki cyemezo kuko Umucamanza yiregangije ibimenyetso byatanzwe, basaba urukiko Rukuru kongera gusuzuma no kwemeza ko ibi bimenyetso bishinja Ishimwe  Thierry bifatika kuko nta gushindikanya kurimo.

1. Impamvu ya 1 y'ubujurire, Urukiko rwatesheje agaciro imvugo z'urega (nyina w'umwana wahohotewe) nk'ikimenyetso ngo kuko yavuze ibyo yabwiwe n'umwana.

Aha ubushinjacyaha busanga Urukiko rutaragaragaje inenge iri mu mvugo y'urega kuko birasanzwe ko urega aba ahagarariye umwana kandi siwe wahohotewe, rero kuvuga ibyo yabwiwe n'umwana nta kosa ririmo kuko niko biri ndetse byemewe n'amategeko cyane ko uwahohotewe ari umwana.

Ikindi hari umurongo watanzwe n'urukiko rw'Ikirenga, mu rubanza RPAA 0012/2008/CS, urubanza rwaciwe kuwa 26/11/2010, n'urubanza RPAA0118/11/CS, rwaciwe tariki ya 13 Ugushyingo 2015, igika cya 11 na 12, aho Urukiko rwasobanuye ko "Nta cyabuza ko imvugo z'urega cyangwa iz'uwahohotewe z'umvwa n'urukiko kandi rukaziha agaciro igihe rusanze zikubiyemo ukuri, kuko arirwo rwonyine ruhamya mu bwisanzure bwarwo ko ibimenyetso byose bishinja cyangwa bishinjura aribyo kandi bishobora kwemerwa". 

Urukiko rukaba rutaragaragaje impamvu runenga izi mvugo niba zikubiyemo ibinyoma byari gutuma rutazishingiraho. Bakaba basaba urukiko rukuru kuzasesengura neza iki kimenyetso, aho bihurira n'ibyabaye.

2. Impamvu ya 2 y'Ubujurire, urukiko rwasesenguye nabi ikimenyetso cyatanzwe n'ubushinjacyaha kijyanye n'amashusho (Video) agaragaza Uregwa ari kumwe n'uwahohotewe.

Aha ubushinjacyaha ntabwo bwatanze iki kimenyetso mu rwego rwo kuvuga ko kigaragaza ko uregwa yasambanyije M.J, ahubwo iki kimenyetso cyatanzwe kugira ngo gihinyuze imyiregurire y'uregwa wakomeje kugaragaza ko umwana atigeze yinjira munzu, ko nta n'umwanya bamaranye. 

Mu gihe M.J yagaragaje ko yasuye uregwa ndetse bamarana n'umwanya barasabana barabyina nyuma aza kumusambanya. Urukiko rwagaragaje ko nta mwimerere w'ayo mashusho ngo ubushinjacyaha bwashoboye kwerekana, twrero basanga ataribyo kuko ,ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko amashusho yafashwe n'uregwa ubwe akoresheje telephone ye ngendanwa, ayifatira iwe bari munzu muri salon kuko iya M.J yarayifite mu ntoki. 

Ubushinjacyaha bwazanye ayo mashusho, bunagaragaza ko buyemera nk'umwimerere, uregwa n'umwunganizi we nibo bagomba kugaragaza uburyo ki ayo mashusho atari umwimerere, cyangwa urukiko rwabona ko ari ngombwa gushaka kumara impaka, rwari gusaba ko impuguke zabigenzura ariko atari ugufata icyemezo kiyitesha agaciro kandi ntacyo rushingiyeho gifatika.

Urukiko kandi rwavuze ko uwafashe iyo video nta burenganzira yari abifitiye aha bakaba basanga urukiko rwaritiranyije ibyaha bisabirwa uruhushya rwo gufata amajwi n'amashusho, kuko biri mu ngingo ya 38 y'Itegeko No 027/2019 ryo kuwa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha, icyaha cyo gusambanya umwana ntabwo kiri mu byaha bivugwa muri iyi ngingo ku buryo byari gusabirwa uruhushya rutangwa n'umushinjacyaha mukuru, ko ahubwo ibimenyetso byose mu manza zishinjabyaha bishingira ku mpamvu zose zibyabaye.

Bityo basanga ingingo ya 38 CPP isobanutse kandi n'ibyaha birimo bisabirwa uruhushya rwo gufata amajwi cyangwa amashusho byaragaragajwe ibyo aribyo.

3. Impamvu ya 3 y'ubujurire, Urukiko rwiregangije ibimenyetso byatanzwe bishyigikira imvugo z'umwana wahohotewe aho yagaragaje uwamusambanyije.

Aha urukiko rwemeje ko umwana yasambanyijwe koko, ariko ruhakana ko atari uregwa wabikoze nyamara ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ibimenyetso byose bigaragaza ko ariwe.

Ubushinjacyaha bukaba busaba urukiko Rukuru kuza sesengura ibimenyetso byatanzwe mu rubanza rukabiha ishingiro cyane ko uregwa usibye guhakana mu magambo ntakindi yagaragaje kivuguruza ibemenyetso.

Ubushinjacyah bukaba bwanatanze icyifuzo cyabwo:

1. Kwakira no kwemeza ko ubujurire ubushinjacyaha bwatanze bufite ishingiro kuko bwatanzwe mu nzira zikurikije amategeko.

2. Kwemeza ko imikirize y'urubanza RP 01659/2021/TGI/NYGE ihindutse muri byose;

3. Kwemeza ko ISHIMWE Thierry ahamwa n'icyaha akurikiranyweho cyo gusambanya umwana no guhanishwa igihano cyasabwe.

Kuri uyu wa  Kabiri tariki 12 Ukuboza 2023 , nibwo Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwajuririye  icyemezo cy'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge  rwagize umwere Titi Brown.

Urubanzarwa Ishimwe Thierry  uzwi nka Titi Brown, ni rumwe mu zagarutsweho cyane  mu bitangazamakuru bitandukanye.


Titi Brown uherutse kugirwa umwere, Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cyafashwe


Brown yari akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y'ubukure


Titi Brown ni umwe mu babyinnyi bahagaze neza mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND