Umuhanzi w’icyamamare wo muri Uganda, Dr. Joze Chameleon, ari kwerekwa urukundo rw’ikirenga mu bihe bitoroshye byo kurwara, aho yasuye n’inshuti zikomeye mu muziki ndetse n’abagize umuryango we.
Uyu munsi, abahanzi bakomeye barimo Pallaso wo muri Uganda na Rudeboy wo muri Nigeria bagiriye urugendo rwo kumusura aho arwariye muri Amerika. Iki gikorwa cyakoze ku mitima y’abakunzi b’aba bahanzi, bakishimira urukundo aba basangirangendo bagaragarije Chameleon umaze iminsi mu bitaro.
Nubwo ari mu bihe by’uburwayi, amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Chameleone yicaye hamwe na Pallaso baririmba mu buryo bushimishije, Pallaso acuranga gitari. Aya mashusho yagaragaje neza ko Chameleone, nubwo ahanganye n’ubuzima, akomeje kwerekana imbaraga n’ubushake bwo gukomera.
Igitangaje kurushaho, ni urukundo rwerekanwe na Rudeboy, umuhanzi ukomeye muri Nigeria. Pallaso nawe yashimiye cyane Jose Chameleone mu butumwa bwuzuyemo amarangamutima yashyize kuri Twitter, agira ati: “Data wo mu ijuru, ha umugisha n’imbaraga umuvandimwe wanjye.”
Pallaso yakomeje ashimira abafana baguma hafi yabo muri ibi bihe bikomeye, agira ati: “Murakoze cyane ku rukundo rwanyu, amasengesho, n’inkunga mukomeje kutugaragariza. Birakomeye kandi bifite agaciro kadasanzwe. Bimuha amahoro aho ari hose.”
Rudeboy wahoze mu itsinda rya P-Square nawe ari mu bahanzi basuye Chameleone nyuma yo gukorera igitaramo cy'amateka i Kampala
Murumana we Pallaso ari mu bamusuye ndetse amuragiza Imana
Chameleone kandi aherutse gusurwa na Bebe Cool
Umwanditsi: NKUSI Germain
TANGA IGITECYEREZO