Biravugwa ko hari abntu babiri mu rubanza rwa Tity Brown ,umwe ni Umushinjacyaha undi ni umupolisi ufite amapeti. Mu rubanza uyu mupolisi aba ahari yambaye sivile kugirango amenye itekenika rikurikira ribambisha Tity mu gihe undi agira uruhare mu gutinza urubanza no kutita ku bimenyetso.
Ishimwe Thierry Umubyinnyi rukumbi wabashije guhindura imibyinire mu ndirimbo z’abahanzi nyarwanda yahanahanwe kuva ku itariki 10 Ugushyingo 2021 yafashwe habura iminsi 3 ngo abyinire muri BK Arena mu gitaramo cyari cyazanye Omah Lay wataramiye abanyamujyi ku itariki 13 Ugushyingo 2021.
Hashingiwe ku byavuzwe n'umutangabuhamya wagiranye ikiganiro na InyaRwanda ,yahishuye ibintu bine by'ingenzi byo kwitondera mbere y'uko itariki ya 22 Nzeri 2023 hagera Tity Brown agasomerwa umwanzuro w'urukiko akaba umwere agataha cyangwa se gafungwa.
1. Ukuboko kw'aba bantu babiri n'isano bafitanye n'umukobwa
Umutangabuhamya yabwiye yagize ati "Tity Brown yafashwe huti huti yoherezwa gufungwa binyuranyije n’amategeko u Rwanda rugenderaho.Yafashwe ku itariki 10 Ugushyingo 2021 hari ku wa Gatatu. Weekend ivuyemo yari afitemo akazi ko kubyina mu gitaramo cya Omah Lay cyabaye tariki 13-11-2021 , ku itariki 17 Ugushyingo 2021 yahise ajyanwa mu rukiko rw’ibanze kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo."
Icyo amategeko ateganya ku ifatwa n'ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo
InyaRwanda yasohoye inkuru itariki 21Kamena 2023 ,igaruka ku buryo umuntu afatwa agafungwa n’iminsi amara mu maboko y’ubugenzacyaha n’iminsi amara ategereje ko dosiye ye ishyikirizwa ubushinjacyaha kugirango atangire kubura ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Ubundi iyo ukurikiranyweho icyaha babonye kidashinga arekurwa atarinze gufungirwa kuri station ya RIB.
Ingingo ya 66 y’itegeko No 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, igena ko umuntu ukurikiranyweho icyaha kuba yakurikiranwa adafunze ari ihame. Iri tegeko riteganya ko umuntu ashobora gufungwa mu gihe hari impamvu zikomeye zirimo kuba yatoroka ubutabera, kuba yasibanganya ibimenyetso, gutera ubwoba abatangabuhamya n’izindi mpamvu zitandukanye ziteganywa n'iyi ngingo. Mu bugenzacyaha itegeko riteganya ko umuntu ukurikiranyweho gukora icyaha afungwa iminsi 5. Ubushinjacyaha iyo bubonye iperereza ritararangira butegeka ko wa muntu amara iminsi 5 muri kasho’cachot’.
Noneho iyi minsi ishobora kongerwaho indi 5 itarenga. Uyu mutagabuhamya mu gushimangira ko Tity Brown ibye birimo akagambane n'itekenika. Ati:"Yafashwe ku itariki 10 Ugushyingo 2021. Hadakozwe iperereza ry'ibanze kuko we yahakanaga icyaha kandi nta nubwo bamujyanye kumupisha ngo barebe niba koko yararyamanye n'uriya mukobwa. Yajyanwe Parike ku itariki 17 Ugushyingo 2021."
Ubusanzwe Ubushinjacyaha bwandikira urwandiko rwitwa Map rusaba ko hongerwaho iminsi 5 mu gihe iperereza ritarasozwa. Iyo ibimenyetso byamaze kuboneka hategurwa dosiye ikubiyemo ikirego’Indictement cyangwa se Acte d’accusation’. Ubushinjaycaha nibwo bugena niba ikirego kijya mu nkiko cyangwa se ukurikiranywe akitahira.
Urukiko ruburanisha ikirego ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu gihe kitarenze iminsi 2 y’akazi. Itegeko No 02/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko urukiko rufata icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu gihe kitarenze iminsi 3 y’akazi iburana ripfundikiwe.
Uyu mutangabuhamya avuga koTity Brown yamaze iminsi 44 , (Ukwezi n’iminsi 14) kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro nyamara yakabaye yarahamaze iminsi itarenga 15 iteganywa n’amategeko harimo 5 y’Ubugenzacyaha, 5 y’Ubushinjacyaha ishobora kongerwaho indi 5 ariko ntirenge. Akaburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo."
Uyu waganiriye na InyaRwanda avuga ko umwe muri aba bantu ari Umushinjacyaha ukomeye, ni mushiki wa Se w'umukobwa . Naho umupolisi ufite amapeti uvugwaho kugumisha Tity Brown muri gereza we ni Nyirarume (Musaza wa nyina w'uriya mukobwa). Bivugwa ko uyu nyirarume ari nawe wari ucumbikiye uyu umwana w'umukobwa igihe afatwa n'inda.
2. Igihe inda yakuriwemo n'igihe Tity Brown yafatiwe
Umwana w’umukobwa uvugwaho guterwa inda yakuwemo Tity atarafatwa ngo akurikiranywe nk'uko bikubiye mu buhamya bwahawe InyaRwanda.
Uyu mutangabuhamya ati"Uyu mukobwa yarwariye kwa nyirarume. Noneho ajyanwa kwa muganga basanga yarasamye. Ni muri Nzeri ya 2021. Bahise bategeka ko inda ikurwano bityo wa mwana bamusaba ko yababwira uwo baryamanye. Umwana ntabwo yari azi uwamuteye inda. Yakomeje kubazwa uwo baryamanye noneho bamwizeza ko nta kibazo ari ukugirango bamumenye.
Umukobwa avuga ko atamuzi. Bigeze aho avuga ko yaryamanye na Tity Brown w’umubyinnyi ku itariki 14 Kanama 2021. Umukobwa yavuze ko yamenye ko atwite tariki 04 Ukwakira 2021. Ni amezi hafi abiri afite inda atabizi kandi ibi ntibyumvikana ukuntu wabura imihango ukituriza n'ababyeyi bakituriza.
Uyu mutangabuhamya avuga ko Tity Brown bamwibikiye bategereza ko iminsi y’akazi muri BK Arena igera noneho afatwa atategujwe.Ngo nyuma yo kubyina muri kiriya gitaramo yari gusinya amasezerano yo kujya abyina muri buri gitaramo cyose kibera muri BK Arena. Ni ibintu byari kuba bibaye bwa mbere mu mateka y'ababyinnyi b'abanyarwanda.
3. Kuki uyu mukobwa yavuze Tity Brown?
Uyu mutangabuhamya ahamya ko iyi dosiye irimo ubugambanyi karundura ku buryo urebye mu biganiro byo kuri Instagram "DM" ya Tity n’uyu mukobwa yari yaramwandikiye ashaka ko bahura Tity yaramwihoreye. Bivugwa ko harimo akagambane k’abanyeshyari batifurizaga Tity Brown iterambere, ati ”Uzise n’ibindi , Tity Brown ndabyibuka neza yari bujye kubyina muri Amashu ya Chriss Eazy. Icyo gihe Junior Giti yaje gufata Tity Brown ngo bagende mu gufata amashusho noneho uriya mukobwa nawe aba arahageze. Nta mwanya Tity yamuhaye ahubwo bafashe amashusho magufi Tity ari kumwe n’uwo mukobwa na Giti wabafashe video bahita bagenda Giti ajyana na Tity. Rwose ntabwo bigeze baganira kuko Tity yasaga n’uwamaze gukeka ko uriya mukobwa ari gatumwa!”.
Uyu mutangamubamya ,yakomeje abwira InyaRwanda ko iby'aba bantu babiri bakomeye bari kubambisha Tity Brown bihura n'inshuro 5 urubanza rwasubitswe.
Ati”Uriya mukobwa afite nyirarume ni umupolisi kuri Station ya polisi yo ku Muhima. Afite inyenyeri kandi arakomeye, ni musaza wa mama w'umwana. We ubwe yivugiye ko Tity adateze gufungurwa kandi azakora ibishoboka byose Tity agahera mu gihome”.
Yahishuye ko uriya mupolisi mu manza za Tity Brown aba ahari yambaye gisivile kugirango amenye uko ari bujye gucura andi mayeri yo kugumisha Tity Brown i Mageragere”.
Ng uyu mupolisi ni nawe uyu mukobwa yarwaye ari iwe amujyana kwa muganga bategeka ko inda ivamo huti huti. Inda yakuwemo ku itariki 04 Ukwakira 2021. Tity Brown atabwa muri yombi ku itariki 10 Ugushyingo 2021. Ni nyuma y'ukwezi inda ikuwemo.
Undi wa kabiri ukomeye ni Umushinjacyaha akaba mushiki Se w’umukobwa(Nirasenge w'umukobwa ). Uyu we uruhare rwe ni ugutinza urubanza, kurusubika inshuro zisaga 5 nta mpamvu kuko igihe cyose urubanza rusubitswe hagaragazwa impamvu zumvikana. Nyamara kuri Tity Brown hagiye hahimbwa impamvu buri wese yatahura ko ari itekenika.
Ati'' Nawe ibaze hari igihe basubitse urubanza rwe bavuga ko dosiye yabuze. Ibi ni urwenya gusa uburyo dosiye ibura. Uruhare rw’uyu mushinjacyaha ni uburyo yifuza ko hazashingirwa ku buhamya aho gushingira ku bimenyetso bya gihanga byafashwe mu kigo cy’igihugu cy’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera ”RFI” ari byo DNA. "
Akomeza agaragaza icyo yifuza ubutabera bwazagenderaho ati "Ubundi uru rubanza umwanzuro warwo wakazashingiye ku bizamini byafashwe hagati ya Tity Brown n’umukobwa. Nyamara bishobora kuzirengagizwa agakatirwa imyaka 25 azira aba abantu 2 bakomeye noneho Tity Brown akazabona kujurira''.
Akomeza avuga ko ubu bujurire uyu wahaye amakuru InyaRwanda yemeza ko bitewe n’imyaka 2 Tity Brown amaze muri gereza arengana noneho bashobora kumuha kuzajurira umwaka utaha mu mpeshyi kugirango akomeze yibere muri gereza ngo nk'uko aba bagabo babiri babihigiye kuzamuheza Gereza.
Ati''Impamvu zagiye zivugwa ko urubanza rwasubitswe harimo igihe Tity yarwaye abura uko ahura n'umunyamategeko we, hari n'igihe umunyamategeko wa Tity Brown yasabye ko urubanza rwasubikwa kugirango abone igihe cyo kwiga ku rubanza, hari igihe dosiye yabuze mu rubanza ku munsi nyirizina wo kuburana, hari igihe umucamanza ukurikirana dosiye ya Tity Brown yabuze yagiye ku masomo, hari igihe bavuze ko bategereje raporo ya DNA''.
Iyi mpamvu ya nyuma uwahaye ubuhamya InyaRwanda avuga ko ari akagambane ni uko DNA yari gupimwa agitabwa muri yombi ku itariki 10 Ugushyingo 2021 ariko bategereje gufata ibizamini ku itariki 03 Gicurasi 2023 ibizamini biboneka ku itariki 19 Gicurasi 2023 urubanza rushyirwa muri Nyakanga 2023.
Hari igihe Tity yategetswe kujya gupimwa DNA ku ngufu
Yagize ati:”Umutima wa Tity Brown urananiwe. Uzi ko yigeze kujya gupimwa ku ngufu akanga bakamufata, akanga agashaka ko haza umunyamategeko we. Icyo gihe bashakaga kumujyana nta muntu ubizi yewe n’umunyamategeko we adahari rero kuko yari afite ubwoba yarabyanze. Ni ubushinjacyaha na gereza babikoraga gutyo kugirango bazamubeshyere ko yanze kujya gupimisha DNA noneho bazabone uko basunika urubanza kugirango amare imyaka myinshi muri gereza”.
Ngo umunyamategeko igihe cyose yashatse kumenya igihe cya nyacyo uriya mukobwa yavukiye yararindagijwe kubera kwa kuboka kw'abagabo babiri bakomeye
Ubundi mu manza nk’izi usanga haburanwa ku myaka y’uvugwa ko yasambanyijwe kuko bagendera ku nyandiko zo ku Murenge mu gitabo bandikamo abana bavutse . Yagize ati:"Kuri iyi dosiye siko byagenze ku buryo nta kabuza uyu mukobwa ukoze iperereza neza wasanga arengeje imyaka y’ubukure. Igihe cyose umunyamategeko yagiye gushaka mu bitabo by’igihe yavukiye, mama w’umwana yamubwiye ko bakunze kwimuka ku buryo ibitabo yanditsemo igihe yavukiye batamenya aho babariza”.
Ibi ubwabyo ntibibaho kuko na Filidawusi wa Ndimbati twaje gusanga yaravutse ku itariki itandukanye n’iyanditse ku indangamuntu. Bivuze ko imyaka y’uyu mukobwa nayo irakemangwa kandi yasoje amashuri umwaka wa 2021 mu gihe Tity Brown yarimo ahanahanwa nk’agatambaro k’akabana. Uyu mukobwa ku indangamuntu handitseho itariki 01 Mutarama 2004. Bivuze ko urebye mu gitabo bandikamo abavutse wasanga hari indi tariki yavutseho nk'uko byagenze kuri Filidawusi wa Ndimbati ''.
4.Urubanza rwa Tity Brown rwasubitswe inshuro 5 muri izo zose nta mpamvu zifatika zatanzwe
Uwaganiriye na Inyarwanda yagize ati:"Ubundi umunsi atabwa muri yombi kubera ko yari akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana ,Ubugenzacyaha bwari guhita bushaka ibimenyetso. Hano nta bindi biba bikenewe usibye gupimisha DNA ndetse no kureba koko ko uwo mwana yakoze imibonano mpuzabitsina . Siko byagenze bategereje umwaka n’amezi 5 ari i Mageregere nta kintu afungiwe.
Ngo ku itariki 18 Gicurasi 2023 nibwo urubanza rwasubitswe ku nshuro ya gatanu havugwa ko bafashe ibipimo bya DNA bizagenderwaho mu rukiko. Ati''Birumvikana ko izi DNA zari gufatwa agitabwa muri yombi kuko nibyo bimenyetso byari kuba bikenewe mu iperereza. Ku itariki 14 Mata 2023 Tity Brown yari kuburana birangira urubanza rwe rusubitswe. Hano havuzwe ko haburanishijwe imanza 10 bityo urwe rurasubikwa bitewe nuko dosiye ye yari yabuze. Ibi biragoye kuko ntabwo umunsi w’urubanza ugera ngo dosiye ibure . Ku itariki 08 Gashyantare 2023 urubanza rwe rwarasubitswe kubera Umucamanza yari yagiye ku masomo''.
Tity Brown niwe mubyinnyi waciye agahigo ko kubyina mu ndirimbo nyinshi za buri muhanzi ugezweho muri iyi minsi. Keretse abamamaye nyuma y’uko afunzwe ku bw’amaherere. Ni we mubyinnyi w’umunyarwanda wagiye ku cyapa cyamamaza igitaramo ko azabyina nta muhanzi ari kubyinira ubwo Omah Lay yazaga I Kigali.
Bahengereye igitaramo kibura iminsi 3 atabwa muri yombi ku mugambi wari wacuzwe uranozwa. Ubundi tumenyereye ababyinnyi bafasha abahanzi ariko ntibyari bisanzwe ko umubyinnyi ahabwa akazi ko kubyina hamwe n’abahanzi.
Raporo ya RFI yerekana ko Tity Brown atateye inda uriya mukobwa
Yakomeje avuga ko mu mategeko y’u Rwanda biteganyijwe ko nta muntu ugomba kumara amezi 6 urubanza rwe rutaraburanishwa mu mizi ngo akatirwe cyangwa se abe umwere. Tity yaburanye mu mizi amaze umwaka n’amezi atanu muri gereza. Kuri ubu raporo y'ibizami bya gihanga yerekana ko atateye inda uriya mukobwa. Bivuze ko icyaha akurikiranyweho habuze ibimenyetso bimuhamya.
Yagize ati:"Ibi bihura n’abasore 6 barekuwe n’urukiko ku itariki 15 Nzeri 2023. Bari barafunzwe mu bihe Tity Brown yafungiwemo muri 2021 Ugushyingo . Ni imyaka 2 bari bamaze muri gereza bafunganywe na Tity Brown ndetse harimo uwo bari inshuti witwa Niyonkuru Amin.
Aba basore muri Ukwakira kwa 2021 bagiye mu birori by’isabukuru y’amavuko y’umwe mu nshuti zabo. Bagezeyo baranyweye barasinda. Hari umukobwa ukiri muto ari n’isugi. Nawe yaranyweye ziramuyoboka. Mama we abonye uko yabaye akekako bamurongoye nta kabuza. Yahise ahuruza Polisi na RIB. Bamwe muri ba basore barafashwe abandi baracika ariko hafatwa 6. Bahise bajyanwa gufungwa bataburanye hatanafashwe ibipimo ngo bareba ko basambanyije wa mwana.
Reka bigire i Mageragere dore ko n’imiryango yabo ikennye itabona ubushobozi bwo kubirukankaho. Bariye ikigori barakimenyera bariyakira babura n’uwababuranira. Ku bw'amahirwe wa mwana bagiye kumupima basanga ni isugi. Umubyeyi wafungishije ba basore yakubiswe n’inkuba amabere yikora atonsa. Nguko uko Urukiko rwategetse ko bafungurwa.
Umwanzuro w’urukiko wasomwe nta mwunganizi bafite nta n’umubyeyi uri mu rukiko ariko ndahamya ko batashye uyu munsi tariki 16 Nzeri 2023 kuko i Mageragere hafunguwe abantu benshi nabo ubanza barimo. Aba basore bamaze imyaka 2 i Mageragere bazira amaherere kandi umukobwa ari isugi."
Uyu waganirije Inyarwanda asoza avuga ko "Tity Brown aho ari i Magerere ntiyizeye ubutabera kuko yamaze kwitakariza icyizere. Umugambi ushoboka uri gucurwa. Uti byagenda gute? Ku wa Gatanu tariki 22 Nzeri 2023 saa saba z’amanywa nibwo azasomerwa umwanzuro. Rero kubera ba bantu bashaka kumubambisha birashoboka kumuhamya icyaha hirengagijwe DNA bakagendera ku buhamya bw’umwana na mama we kandi ibi ntibibaho mu rubanza rusaba ibimenyetso bya gihanga. Noneho Tity Brown akajurira agahabwa itariki ya kure y’umwaka utaha nko mu mpeshyi."
Raporo y’ibimenyetso bya gihanga InyaRwanda ifitiye kopi , igaragaza ko Tity Brown atateye inda uriya mukobwa. Ibi bizamini bigendeweho Tity Brown yaba umwere agataha ariko nihagenderwa k'ubuhamya bw'umukobwa na mama we ntakabuza azafungwa.
Mu ibazwa umukobwa yavuze ko yahuye na Tity Brown ku itariki 14 Kanama 2021. Uyu mukobwa yanavuze ko yamenye ko yatwise ku itariki 04 Ukwakira 2021.
Tity Brown imyaka ibiri muri Gereza ibizami bya gihanga byerekana ko atateye inda uriya mukobwa.
TANGA IGITECYEREZO