Kigali

Abanya-Kigali bashyiriweho imodoka zikora ijoro ryose bizihiza iminsi mikuru

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:24/12/2024 15:54
0


Mu Mujyi wa Kigali hashyizweho imodoka zikora ijoro ryose mu korohereza abakora ingendo mu buryo bwa rusange.



Izi modoka zizakora ku mihanda ya Nyabugogo-Kabuga no mu Mujyi-Remera-Kanombe kuva ku wa 24 Ukuboza 2024 kugera ku wa 5 Mutarama 2025.

Umujyi wa Kigali watangaje ko igiciro cy'urugendo kitahindutse ndetse ko hazakoreshwa uburyo bwo kwishyura igiciro ku rugendo umugenzi yakoze.

Hatangajwe izi mpinduka nyuma y’iminsi micye byemejwe ko mu rwego rwo gukemura ibibazo by’umuvundo w’abatega imodoka mu bihe by’iminsi mikuru, inzego zibishinzwe zashyizeho ahantu hatatu ho gutegera.

Abakoresha umuhora wo mu Majyepfo bari gutegera kuri Stade yitiriwe Pele i Nyamirambo, aberekera mu bice by’Amajyaruguru bazategera imodoka muri gare mpuzamahanga ya Nyabugogo naho abajya mu Burasirazuba bategere i Kabuga. Ibi biri gukorwa mu gihe cy'iminsi ibiri imbere ya Noheri ndetse n’ubunani.

Gukemura ikibazo cy’ingendo byakabaye bishingira ahanini ku mubare w’abakeneye imodoka ndetse n’imodoka ubwazo ariko RURA igaragaza ko kongera aho abantu bategera imodoka no gukurikirana uko bikorwa byagabanya ubukana bw’ikibazo nubwo kugikemura burundu bisaba n’imyumvire y’abatega.

Umujyi wa Kigali washyizeho imodoka zizajya zitwara abantu ijoro ryose mu minsi mikuru isoza umwaka 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND