Amatsinda y’ababyinnyi 20 yo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bahatanye mu irushanwa “Urutozi Challenge Dance Competition” bari mu myiteguro ya nyuma, yo guhatanira amafaranga arenga Miliyoni 3 Frw, azifashishwa na buri umwe mu gukomeza guteza imbere impano zabo.
Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya Gatatu. Kuva ryatangizwa, ryashyize imbere guteza imbere urubyiruko rwiyumvamo impano yo kubyina, yaba abasore cyangwa abakobwa hirya no hino mu gihugu, ndetse hari n’abo mu mahanga bagiye biyandikisha bashaka guhatana muri iri rushanwa.
Kuri iyi nshuro iri rushanwa ritewe inkunga n’uruganda rwa SKOL binyuze mu kinyobwa cya Maltona. Ndetse, ibirori byo gutangaza itsinda rizahiga irindi bizaba ku wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2024, aho bizabera mu mbuga ya Lycee de Kigali.
Mu nshuro zabanje iri rushanwa ryaberaga i Nyamirambo ku kibuga cya Rafiki. Ibyiciro kandi muri iri rushanwa ‘Urutozi’ byariyongereye, ahanini bitewe n’uko Skol yabateye inkunga, ndetse bongereye n’amafaranga batangaga.
Ubuyobozi bw’iri rushanwa, bwatangaje ko ubu bafite amatsinda y’ababyinnyi 20 biyandikishije, ndetse bamwe bohereje amafoto n’amashusho yabo abagaragaza.
Bavuze ko amatsinda atandatu ariyo azagera mu cyiciro cya nyuma (Final), ni mu gihe enye (4) arizo zizavamo izigomba kuzahabwa amafaranga n’ibindi bihembo.
Ariko kandi esheshatu muri icumi (10) zizabasha kugera muri enye za nyuma, buri umwe azahabwa ibihumbi 100 Frw- Bivuze ko bombi bazahabwa ibihumbi 600 Frw.
Itsinda rya mbere rizahembwa 1,300,000 Frw; itsinda rya Kabiri rizahabwa ibihumbi 800 Frw, ni mu gihe itsinda rya Gatatu rizahabwa ibihumbi 500 Frw.
Ubwo ryabaga ku nshuro ya Kabiri muri Werurwe 2024, iri rushanwa ryegukanwe na African Mirror ihembwa Miliyoni 1 Frw, KTY Crew (Kimisagara Youth) yabaye iya kabiri igahabwa ibihumbi 500 Frw, IMD Crew (Incredible Miracle Dance) yabaye iya gatatu yahembwe ibihumbi 300 Frw ndetse na Indaro Crew yasoreje ku mwanya wa kane.
Abahatana bigaragaza mu mbyino zigezweho zirimo iza Hip Hop Dance, Contemporary Dance, Afro dance n’izindi.
Ubwo ryabaga ku nshuro ya mbere iri rushanwa ryitabiriwe n’amatsinda atandatu, ku nshuro ya Kabiri ryitabirwe n’amatsinda 16, ni mu gihe kuri iyi nshuro ryitabiriwe n’amatsinda 20.
N’ubwo
iri rushanwa ribera mu ruhame, ariko bisaba ko abafana bitabira kureba iri
rushanwa bishyura, aho buri muntu atanga 1500 Frw, kandi ushobora kugura itike
yawe unyuze ku rubuga www.event.palmkash.com
cyangwa se ugakanda *939*3*2#
Amatsinda
y’ababyinnyi y’urubyiruko ari guhatanira arenga Miliyoni 3 Frw mui iri rushanwa
Iri
rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya Gatatu, hagamijwe guteza imbere impano z’abakiri
bato
Iri
rushanwa ryo kubyina rigiye kuba ku nshuro ya Gatatu ritegurwa n’inzu y’imideli
ya Urutozi Gakondo
Abasore
n’inkumi bagaragaza imbyino zigezweho zituma buri wese abahanga ijisho
Ibirori byo guhemba ababyinnyi bahiga abandi byagiye bibera kuri Mundi Center, i Nyamirambo kuri Club Rafiki ntahandi
Itsinda ry'ababyinnyi 'Indaro' ribarizwa i Nyamirambo, riri ku rutonde rw'abahataniye ibihembo
Africa Mirror yegukanye iri rushanwa ku nshuro ya Kabiri, yagarutse muri iri rushanwa ishaka kongera gutsinda
Itsinda rya Afro Monster ryegukanye iri rushanwa ku nshuro ya mbere mu birori byabereye i Nyamirambo, ku wa 30 Ukuboza 2022
TANGA IGITECYEREZO