Ikipe ya APR Volleyball Club y'abagore yatandukanye n'abari abatoza bayo, bivugwa ko ari ukubera umusaruro muke.
Ku
mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tarili 12 Ukubonza 2023 , nibwo ubuyobizi bw'ikipe ya APR WVC, bwafashe
umwanzuro wo gutandukana na Siborurema Florien wari umutoza mukuru, Umutesi
Josée wari umutoza wungirije, ndetse na Uwibambe Angelique wari Team Doctor
w'iyi kipe.
Aba
bakozi biravugwa ko ikipe yafashe umwanzuro wo gutandukana nabo, kubera
umusaruro muke wabaranze mu mwaka w'imikino ushize.
Umwaka
urangiye w'imikino, ntabwo wahiriye ikipe ya APR WVC kuko mu bikombe hafi ya
byose yakinnye, yaba shampiyona, (GMT) Kayumba Memorial Tournament Liberation
no gushimira abasora, biri mu byatumye iyi kipe ikora impinduka. Ubuyobizi bwa
APR WVC buri gushaka abandi batoza barimo abashobora kuva hanze, byakwanga
bakaba bashaka abandi ba hano mu Rwanda.
Siborurema Florien ufite igikombe mu biganza, niwe wari umutoza mukuru wa APR WVC gusa akaba yatakaje izi nshingano
Ubuyobozi bwa APR WVC burashaka ikipe yongera kwegukana ibikombe hafi ya byose bikinirwa mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO