Kigali

Breaking News! Titi Brown yagizwe umwere

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:10/11/2023 11:22
2


Urukiko rw’isumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha nta shingiro gifite. Rwemeje ko Ishimwe Thierry wamenyekanye nka Tity Brown ari umwere ku cyaha cyo gusambanya M.J.




Rwemeje ko ikirego cy’indishyi cya M.J. nta shingiro gifite n’icyo kwiregura ku ndishyi cya Ishimwe Thierry nacyo nta shingiro gifite. Rwemeje ko indishyi zidatangwa muri uru rubanza. Urukiko rwategetse ko Ishimwe Thierry ahita afungurwa akimara gusomerwa. Rutegetse ko amagarama ahera ku isanduku ya Leta.

 

Uyu mwanzuro wari gusomwa saa Saba z’amanywa ariko wasomwe mbere y’isaha bitewe nuko  umucamanza yarwaye yagiye kwivuza. Titi Brown yari amaze imyaka 2 afungiye muri gereza ya Nyarugenge izwi nka  Mageragere. Umwanzuro wasomwe kuri uyu wa  Gatanu  tariki 10 Ugushyingo 2023 Saa Yine n'igice za mu gitondo.


Inkuru bifitanye isano wasoma ijyanye n'uru rubanza rwa Tity Brown

Imyaka ibiri yari ishize 'Titi Brown' afungiye muri Gereza ya Mageragere mu Karere ka Nyarugenge 


Titi ari kumwe n'umunyamategeko we Mbonima Elias bagendanye mu rugendo rw'uru rubanza


Icyemezo cy'urukiko cyasomwe kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2023







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Frank 1 year ago
    Waoh Mbega byiza Imana nihabwe icyubahiro Uyu mwana yararenganye rwose Twizere ko ubushinjacyaha bunyuzwe butazajya gushakisha ibindi bimenyetso ngo bujurire Imana ni nziza ibihe byose
  • Mukamufasha clementine 1 year ago
    Uru rukiko rurenganuye titi brown abacamanza baryo barebye kure Gusa yaraharenganiye cyane imyaka ibiri afunze ntamurimo yikorera yagahawe impozamarira.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND