Kigali

Menya ahantu wagurira amatike y'igitaramo cya The Ben muri Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/12/2024 14:22
0


Umuririmbyi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, ageze kure imyiteguro y'igitaramo cye gikomeye azamurikaramo Album "Plenty Love". Ni igitaramo azakora ari wenyine (One man’s show), ariko azahurira ku rubyiniro n’umubare munini w’abahanzi bose bakoranye indirimbo mu bihe bitandukanye, ndetse n’abandi bafitanye ipfundo ry’ubushuti.



Ni Album idasanzwe mu rugendo rw'uyu mugabo, kuko agiye kuyimurika yizihiza umwaka umwe arushinze, n'imyaka irenga 20 ishize agira uruhare mu guteza imbere umuziki w'u Rwanda. 

Iki gitaramo kizakomeza no kuvugwa, ahanini binaturutse mu kuba yaherukaga gukora igitaramo cye bwite mu 2009.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukuboza 2024, The Ben yaganiriye n'abafana be ku rubuga rwa Instagram, avuga ko "Ibizabera mu gitaramo cyanjye bizaba ari akataraboneka'.

Muri iki kiganiro kandi, hari abahise bagura amatike, ndetse bamwe bahawe impano za Telefoni za Camon 30 Series za Tecno.

The Ben yavugaga ko uretse kugura itike ukoresheje uburyo bwa Online kuri www.ticqet.rw , ushobora no kugurira amatike ahantu hanyuranye mu Mujyi wa Kigali.

Amatike ari 'Hard' yashyizwe muri Kigali City Tower (UTC), andi ashyirwa mu maduka ya Tecno i Nyabugogo.

Ushobora kandi kugura itike yawe uyiguriye mu iduka rya Tecno ku Gisementi hegeranye no kwa Lando.

Wanagura itike yawe kandi ugeze kuri Uncle's Restaurant yashinzwe na Luwano Tosh wamamaye nka Uncle Austin.

Ariko kandi wanagura itike yawe uyiguriye kuri La Gardien mu Kiyovu, cyangwa se ugahamagara: 0787837802. Amatike kandi yanashyizwe kuri 'Camillia Restaurant' yo muri CHIK.

Mu gihe The Ben ari kwitegura iki gitaramo, Minisiteri ya Siporo yamuteye inkunga, aho abazitabira igitaramo cye bazaparika muri Parking ya Sitade Amahoro.

Uruganda rwa Skol rwateye inkunga The Ben binyuze mu kinyobwa cya Skol Malt, ndetse kuri uriya munsi bazatanga 'Bonane" ku bakunzi babo.

The Ben aherutse kubwira InyaRwanda ko iki gitaramo yagihuje no kumurika Album ye nshya, kubera ko idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, kandi ni nk’urufatiro rw’urugendo rwe mu muziki.

Ati "Ni Album ifite ubusobanuro bukomeye ku buzima bwanjye. Nibaza ko ari no ku muziki nyarwanda, kuko nzanahatangariza ibintu bikomeye cyane. Nibaza ko nkeneye abantu bose, ko bahagaruka, tugafatanya, tugashyigikirana ku buryo abatuye Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba babona ko hari ibintu bikomeye biri gutegurwa.”  

The Ben birashoboka ko ari we muhanzi wa mbere wo mu Rwanda ufitanye indirimbo nyinshi na bagenzi be, kuko iyo usubije inyuma amaso usanga arusha indirimbo n’abahanzi bo hambere bamamaye mu mateka. Imibare ya hafi igaragaza ko afite indirimbo zirenga 38 yakoranye n’abandi bahanzi.

Afite indirimbo ‘Uzaba uza’ yakoranye na Roger, ‘Sinarinkuzi’, ‘Sibeza’ na ‘Thank you my God’ yakoranye na Tom Close, ‘Karibu sana’ na ‘Inzu y’ibitabo’ yakoranye na Diplomat, ‘Impfubyi’ yakoranye na Bull Dogg, ‘Rahira’ yakoranye na Liza Kamikazi;

Lose Control, Ndi uw’ikigali na Jambo yakoranye na Meddy, ‘For Real’ yakoranye na Igor Mabano, Ngufite k’umutima na Muruturuturu yakoranye n’umuraperi Bushali, ‘Kwicuma’ yakoranye na Jay Polly na Green P,

‘Nkwite nde’ yakoranye na Adrien Misigaro, ‘Zoubeda’ yakoranye na Kamichi, ‘Tugumane’ yakoranye na Uncle Austin, Ijambo nyamukuru, Ndi uw’ikigali na Africa Mama Land yakoranye n’umuraperi K8 Kavuyo, ‘Inkuba Remix’ yakoranye na Riderman.

‘Karara’ yakoranye na Neg g the general, ‘Ntacyadutanya’ na Priscilla, ‘Why’ na Diamond, ‘Can’t get enough’ na Otile Brown, Sheebah (Binkolera), Butera Knowless (Mbahafi), Rema Namakula (This is Love), B2C (No You No Life),

Ben Kayiranga (Only U), Christo Panda (Ashit), Mucoma (Umutoso), ⁠Babu (GoLo), ⁠Yvan Buravan ndetse na Mike Kayihura (Ihogoza), ⁠Kid Gaju (Kami), Bac T (Ice Cream), Ally Soudi (Umwiza wanjye), ‘Imvune z’abahanzi, ⁠Ommy Dempoz (I got you) n’izindi.

The Ben yatangaje ko ari mu myiteguro yo gusohora indirimbo ye nshya yise ‘True Love’
Amatike y’igitaramo cya The Ben yashyizwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo korohereza abafana be bari mu Ntara n’ahandi
The Ben yatangaje ko igitaramo cye kizaba icy’urwibutso mu rugendo rwe rw’umuziki
 

The Ben yateye inkunga n’uruganda rwa Skol binyuze mu kinyobwa cya Skol Malt 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘PLENTY’ YA THE BEN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND