Noheli, Umunsi udasanzwe ku bakirisitu! Umunsi Isi yose yizihizaho ivuka ry’Umwami n’Umukiza wabyawe na Mariya na Joseph agapfa, agahambwa maze akazuka kugira ngo Isi ibone agakiza.
Noheli yizihizwa tariki 25 Ukuboza buri mwaka. Ni umunsi usiga ibyishimo bidasanzwe mu muryango bagasabana ubutitsa. Uyu munsi uherekezwa n’imitako itandukanye igizwe n’amabara nk’umutuku, icyatsi, ibara rijya gusa na Zahabu n’andi.
Ibara ry’umutuku
risobanuye amaraso Yesu/Yezu yameneye ku musaraba. Naho icyatsi kigasobanura
ubuzima bw’iteka. Noheli kandi irangwa no gutaka igiti cya Noheli (Christmas
tree) mu nzu gifite amabara y’icyatsi kibisi yatangiye gukoreshwa mu 1835.
Abahanzi nyarwanda
ntibacitswe mu kwifatanya n’abafana babo n’abakunzi b’umuziki muri rusange
kwizihiza umunsi Mukuru wa Noheli. Benshi bagiye basohora indirimbo zabo zivuga
kuri Noheli, abandi basohora iz’abandi bahanzi basubiyemo.
1.
Gloria! – Alain Muku
Alain Muku ni umuhanzi
akaba n’inzobere mu by’amategeko. Mu rugendo rwe rw’umuziki, yafashije mu
iterambere ry’umuziki nyarwanda, ndetse yashyizeho irushanwa yitwa "Hanga
Higa" ryavumbuye impano muri benshi.
Izina rye ryamamaye ubwo
yashyiraga hanze indirimbo nka ‘Murekatete’, ‘Gloria’, ‘Rayon Sports’,
‘Kiyovu’, n’izindi. Izina rye ryongeye kuvugwa cyane ubwo yari Umushinjacyaha
akaba n’umuvugizi w’Ubushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, intebe yamazeho imyaka
13.
2.
Joy To The World – Liza Kamikazi
Umuhanzikazi Liza
Kamikazi yasohoye indirimbo ‘Joy to the world’ yasubiyemo afatanyije n’abo mu
muryango we, King, Sheja, Juru na David.
Ubwo yashyiraga hanze iyi
ndirimbo mu 2020, uyu muhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana yatangaje ko we
n’abo mu muryango we bagize igitekerezo cyo kwifashisha iyi ndirimbo ngo
bifurize abanyarwanda Noheli Niza n’umwaka mushya muhire. Yavuze ko uyu mwaka
wabereye benshi umuravumba, ariko ko ari byiza kwishimira ko ‘Umuremyi
yatuvukiye’.
3. Mary's Boy Child - Chorale De Kigali
Iyi ndirimbo ya Noheli ivuga ku ivuka rya Yesu/Yezu Kristo imaze igihekuko yahimbwe bwa mbere na Boney M. mu 1978. Yaje gusubirwamo na Chorale De Kigali mu gihe cya Covid-19 mu rwego rwo kwifatanya n'Abanyarwanda kwizihiza uyu munsi wihariye ku Bakristo.
4. Ijwi
ry’umwana urira - Aimé Uwimana ft
Joy & Catherine
Ni
indirimbo y’umuririmbyi Aimé Uwimana wamenyekanye mu kuramya no guhimbaza
Imana, aho yayikoranye na bagenzi be Joy na Catherine. Igaruka ku gutegura
abantu ku kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli.
5. Noheli Nziza (We Wish You A Merrry Christmas) –
Alain Muku
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma akaba n’umuhanzi, Alain Mukurarinda [Alain Muku], yahinduye indirimbo yitwa 'We Wish You A Merry Christmas' mu rurimi rw'Ikinyarwanda mu rwego rwo kwifuriza Abanyarwanda Noheli nziza n'umwaka mushya muhire.
6. Rya Joro Ryatowe – Papi Clever & Dorcas
Papi
Clever n’umugore we Dorcas bamenyekanye mu muziki wo kuramya no guhimbaza
Imana, bamenyerewe mu gusubiramo indirimbo zo mu gitabo, basubiyemo n’iyi yitwa
‘Rya Joro Ryatowe’ mu rwego rwo gufatanya n’Abanyarwanda kwizihiza umunsi
mukuru wa Noheli.
7.
O Come All Ye Faithful – Alyn Sano
Umuhanzikazi Alyn Sano
yasohoye amashusho y’indirimbo yasubiyemo yitwa ‘Come All Ye Faithful’, iboneka
mu gitabo cy’Umukirisitu ndetse yasubiwemo n’abahanzi batandukanye ku Isi mu
rwego rwo gufasha Abakirisitu kwizihiza uyu munsi udasanzwe.
Alyn Sano yabwiye
Inyarwanda, ko yasubiyemo iyi ndirimbo kugira ngo yifurize abafana be
n’abakunzi b’umuziki muri rusange Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire.
Iyi ndirimbo ‘Come All Ye
Faithful’ iboneka mu Gitabo cy’Umukristu cyitwa ‘Indirimbo za 200’. Ni imwe mu
ndirimbo zakunzwe ku Isi mu bihe bitandukanye abakirisitu bifashisha mu
kwizihiza Umunsi wa Noheli buri tariki 25 Ukuboza.
8.
Abanyabwenge – Tonzi
Ni indirimbo
y’umuhanzikazi Tonzi ivuga ku ivuka ry’Umwana Yesu. Ubwo yayishyiraga hanze
yavuze ko ari indirimbo yasohoye muri ibi bihe nk’uko asanzwe abigenza. Avuga
ko atari we wayihimbye gusa akaba atazi nyirayo.
Ati: “Ni indirimbo maze
igihe kinini ndirimba. Nayiririmbaga nkiri umwana kuri iyi nshuro mu bihe byo
kwizihiza Noheli, niyo numvise yaba impano naha abantu bose kugira ngo ibafashe
gukomeza kwizihiza ivuka rya Yesu ku bamwemera.”
9.
Merry Christmas – Jehovah Jireh
Nayo ni indirimbo ya
Jehovah Jireh Choir igaruka ku kwizihiza umunsi wa Noheli. Iyi ndirimbo iri mu
njyana ya Reggae kuko ni nawo mwihariko iyi Korali ikunze kumenyekanaho.
Korali Jehovah Jireh
yashinzwe mu 1998, ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya Pentekote ADEPR
by’umwihariko muri CEP ULK.
10.
Christmas Carols Set – Salome &
Roberto
Itsinda rya Roberto na
Salome bakora indirimbo zihimbaza Imana babarizwa muri Kiliziya Gatolika,
bashyize hanze amashusho y’indirimbo yitwa ‘Christmas Carols Set’ mu mpera za
2020. Ni indirimbo iri mu rurimi rw’icyongereza.
Nabo bavuga ko basohoye
iyi ndirimbo mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza Noheli no kubifuriza
umwaka mushya muhire.
TANGA IGITECYEREZO