Amabanki arimo Lloyds, Halifax na Bank of Scotland azafunga amashami menshi mu mijyi itandukanye irimo Belfast, Leeds, Southampton, na Warwick. Kuva mu 2015, amashami y’amabanki arenga 6,000 yarafunzwe, bisobanuye ko buri kwezi hafungwa amashami agera kuri 54.
Kubera ikoreshwa ry’imari ku buryo bw’ikoranabuhanga, amabanki menshi akomeje gufunga amashami yayo kugira ngo agabanye ibiciro byo gukorera ku masite. Ibi, ariko, birashyira abagize ibibazo by’imikoranire na tekinoloji mu kaga, cyane cyane abasheshe akanguhe.
Uko abaturiye amabanki afunze bashobora gukomeza kubona serivisi:
Gukoresha Posita: Amashami ya Posita ashobora gutanga serivisi z’imari nko kubikuza, kubitsa, cyangwa kureba umubare wa konti.
Banki zigendanwa: Amabanki amwe n’amwe afite imodoka zigendanwa zitanga serivisi mu duce tudafite amashami ya banki.
Super ATMs: Imashini nshya zigezweho zikoreshwa mu kubitsa, kubikuza, guhindura PIN, no kubona serivisi zitandukanye.
Banking Hubs: Aha hantu hashyizweho ibiro bya banki zihurijwe hamwe ku buryo abakozi b’amabanki atandukanye batanga serivisi zihanitse.
Aha kandi abakiriya bashobora kubona inama ku bijyanye n’inguzanyo, konti zo kuzigama, cyangwa izindi serivisi zijyanye n’imari.
Hari urutonde rurerure rw’amashami y’amabanki nka Lloyds, Halifax, na Bank of Scotland azafungwa. Amashami azafungwa abarizwa mu turere twinshi tw’u Bwongereza, nka London, Leeds, Southampton, na Warwick.
Nk'uko tubicyesha itangazamakuru ry' Burayi, Abongereza barasabwa komeza gukurikirana amakuru kuri za banki bakorana nazo kugira ngo buri umwe amenye serivisi ziri hafi yee cyangwa izo yahitamo gukoresha mu gihe amashami azaba yafunzwe.
Umwanditsi: Rose Mary Yadufashije
TANGA IGITECYEREZO