Umuraperi w'icyamamare, Eminem, uvuga ko afite ikibazo cyo kwibagirwa amagambo agize zimwe mu ndirimbo ze, yasabye abafana be n'abandi bitabira ibitaramo bye kutazabimugariya.
Bikunze kugaragara ku bahanzi benshi iyo bari ku rubyiniro ko bibagirwa amagambo agize indirimbo zabo bakarya iminwa maze abitabiriye ibitaramo byabo bagataha babanenga ko batabashije kuririmba ibihangano byabo nyamara bagakwiye kuba babizi mu mutwe.
Ibi nibyo byatumye umuraperi w'icyamamare Marshall Bruce Mathers wamamaye nka Eminem, afata iya mbere agasaba abantu kutazamunenga igihe babonye bimubayeho kuko afite ikibazo cyo kwibagirwa indirimbo ze yanditse ku giti cye.
Eminem yatangaje ko afite ikibazo cyo kwibagirwa zimwe mu ndirimbo ze
Mu kiganiro Eminem w'imyaka 51 yagiranye na Rolling Stone, yagarutse ku kuba amaze kwibonaho ikibazo cyo kwibagirwa indirimbo ze ndetse anisegura ku bafana be. Yagize ati: ''Maze igihe nisuzuma nasanze hari indirimbo nyinshi zanjye ntacyibuka kandi inyinshi muri zo nizo abafana banjye bakunda. Ni ikibazo kuko sinkibuka indirimbo za kera nakoze ku buryo biba ngombwa ko nanga kuzikoresha mu bitaramo ngo ntabura icyo mvuga mu ndangururamajwi''.
Ngo bibaho ko yibuka igitero kimwe gusa cy'indirimbo yiyandikiye
Eminem wakunzwe mu ndirimbo nyinshi zirimo nka 'Rap God', '3 Miles', 'Not Afraid', hamwe n'izindi zamuhesheje kujya ku rutonde rw'abaraperi 50 b'ibihe byose ku Isi, yakomeje asaba abantu kutazamugaya umunsi babonye ari kurya iminwa ku rubyiniro.
Yagize ati: ''Maze gukora indirimbo zirenga 200 kuva natangira umuziki, inyinshi murizo zaramenyekanye gusa sinkizibuka neza. Nshobora kuririmba igitero cya mbere icya kabiri nkacyibagirwa. Ubwo rero abantu nibambona ku rubyiniro nazibagiwe ntibazangaye cyangwa ngo batekerezeko mbikorera ubushake ahubwo n'uko nazibagiwe''.
Mu myaka 33 Eminem amaze mu muziki ngo yakoze indirimbo zirenga 200 harimo izo atacyibuka, yasabye abantu kutabimugayira
Eminem uzwiho kurapa yihuta cyane, yasoje avuga ko mu byukuri atariwe muhanzi wenyine ufite iki kibazo ndetse ko ntamuhanzi ukwiye kubigayirwa, gusa ngo aha yavugaga abahanzi bakuze bamaze igihe mu muziki bafite indirimbo nyinshi batakibasha kuzibuka neza.
TANGA IGITECYEREZO