RFL
Kigali

Rwamagana: Uwari umujyanama wa Guverineri yatorewe kuba Umuyobozi w'Akarere Wungirije

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:7/12/2023 14:45
0


Richard Kagabo Rwamunono wari Umujyanama wa Guverineri mu Ntara y'Iburasirazuba niwe watorewe kuba Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu mu karere ka Rwamagana.



Mu matora yabereye mu karere ka Rwamagana yo gusimbuza abajyanama bavuye mu nshingano, uwari umujyanama wa Guverineri mu Ntara y'Iburasirazuba, Richard Kagabo Rwamunono, niwe watorewe kuba umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu mu karere ka Rwamagana.

Rwamunono Richard Kagabo yatorewe kuba mu nama Njyanama y'Akarere ka Rwamagana kuri uyu wa Kane Tariki 7 Ukuboza 2023 asimbuye Nyirabihogo Jeanne d'Arc wahagaritswe mu Nama Njyanama y'Akarere ka Rwamagana mu Ukwakira 2023.


Nyuma yo gutorerwa kuba Umujyanama Rusange mu Nama Njyanama Richard Kagabo Rwamunono yarahiye 

Nyuma yo kurahirira kuba umujyanama mu Njyanama y'Akarere ka Rwamagana, Rwamunono Richard Kagabo yarahiriye kuba umujyanama Rusange mushya ndetse aniyamaririza kuba umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu mu karere ka Rwamagana.

Kagabo Richard Rwamunono yatowe ku majwi 170, yakurikiwe na Madamu Musabyeyezu Dative wagize amajwi 53 naho Munyaneza Isaac agira amajwi 42. Ubusanzwe Rwamunono Kagabo Richard yari umujyanama wa Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, akaba asimbuye Nyirabihogo Jeanne d'Arc watowe muri 2021 nk'umujyanama rusange ndetse akaba yaratowe muri Komite nyobozi y'Akarere. 

Amatora yo gusimbuza abajyanama rusange batakiri mu nshingano no kuzuza komite nyobozi mu turere twarimo abayobozi beguye, abegujwe ndetse na Njyanama ya Rutsiro yasheshwe yabaye kuri uyu wa Gatatu. Ayo matora yabereye mu turere 8 tubarizwa mu Ntara y'Iburengerazuba, Amajyaruguru ndetse n'Akarere ka Rwamagana.


Richard Kagabo yasabye amajwi Inteko itora ayisezeranya kuzaharanira Iterambere rya Rwamagana


Mudamu Musabyeyezu Dative wari uhatanye na Richard Kagabo Rwamunono 


Munyaneza Isaac ubarizwa mu Nama Njyanama y'Akarere akaba umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko nawe yifuzaga kuba Visi Meya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND