RFL
Kigali

Yavuye Uganda aza i Kigali kureba Lamar! Navio yaryohewe n'igitaramo cya Move Afrika

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:7/12/2023 8:16
0


Umuraperi Navio ukorera umuziki we muri Uganda, yari umwe mu bitabiriye igitaramo cya Kendrick Lamar mu ijoro ryakeye.



Umuraperi  Daniel Lubwama Kigozi uzwi ku mazina ya Navio wo mu gihugu cya Uganda umaze imyaka 20 akora umuziki akaba yaranditse igitabo cyigenewe abahanzi bato bashaka kwinjira mu muziki ndetse bagatera imbere, yitabiriye igitaramo cya Kendrick Lamar muri BK Arena.

Uyu muraperi wemeye gutega akaza mu Rwanda kureba Kendrick Lamar, amaze gukora indirimbo zirenga 300 harimo 30 yafatanyije n'abandi bahanzi, album 6 ndetse akaba yarazengurutse ibihugu 36 ku Isi hose akora ibitaramo.

Navio wo muri Uganda ndetse n'abandi baraperi bari bafite inyota yo kubona Kendrick Lamar nk'uko bamwe mu baraperi bo mu Rwanda bagiye bagaragaza agahinda batewe no kuba bataragaragaye ku rutonde rw'abazaririmba.

Nyamara nubwo batagaragaye kuri uru rutonde, ku munsi w'ejo mbere y'uko igitaramo gitangira, abaraperi bo mu Rwanda barimo Riderman, Dice Kid, Sema Sole, Devydenko, Andersonne, Maestro Bommin, Danny Nanone, Logan Joe, Pro Zed, Kivumbi, Bruce The 1st na Angel Mutoni bahuye na Kendrick Lamar.


Navio yaryohewe n'igitaramo Move Afrika Rwanda cyarimo Kendrick Lamar


Navio ni umuraperi ukomeye muri Uganda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND