RFL
Kigali

Gukizwa kw'abantu benshi, kubyuka kw'abaguye no gukira indwara: Umusaruro w'igiterane "Miracles and Wonders"

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:6/12/2023 19:25
0


"Miracles and Wonders Conference" ni igiterane cy'ivugabutumwa kiri kuba ku nshuro yacyo ya kabiri. Iki giterane cy'iminsi 7 cyitezwemo umusaruro urimo gukizwa kw'abantu benshi, kubyuka kw'abaguye no gukira indwara zitandukanye.



Iki giterane cy'Ivugabutumwa cyiswe "Miracles and Wonders Conference", ni ngarukamwaka, akaba ari ku nshuro ya cyo ya kabiri kibaye. Uyu mwaka gifite umutwe w'amagambo ugira uti "Kugaragara k'Ubwiza bw'Imana mu buryo bufatika" [The Manifestation of God's tangible Glory].

Cyatangiye tariki 03 Ukuboza 2023, kikaba cyizasozwa ku Cyumweru tariki 10 Ukuboza 2023. Ni igiterane gikmeye kiri kubera ahitwa Karumuna mu Bugesera kuva saa Kumi z'amanywa kugeza saa Mbiri z'umugoroba, kandi kwinjira ni ubuntu. Cyateguwe n'Itorero Flame of the Holy Spirit Embassy ikorera mu Karere ka Bugesera.

Cyatumiwemo abakozi b'Imana bakomeye barimo Apostle Johnson Kemerwa (Uganda), Rev. Dr Princewill Mbonteh (Cameroon), Rev Pastor Josue Kalita (DRC), Pastor Deborah (Rwanda), Pastor Emmanuel Gberekpe (Rwanda), Pastor Etienne Kimararungu (DRC) na Pastor Liberty & Salomon Biganiro.

Hatumiwe kandi abaririmbyi barimo Vie Abondante Ministries (DRC), Healing Worship Team (Rwanda) na Flame Worshipers (Rwanda). Abatagize amahirwe yo kucyitabira, bagikurikira imbonankubone ku muyoboro wa YouTube witwa 7 Flames Revival Tv.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Umushumba Mukuru wa Flame of the Holy Spirit Embassy yateguye iki giterane, Pastor Salomon Biganiro, yagarutse ku musaruro biteze muri iki giterane. Yavuze ko biteze "Gukizwa kw'abantu benshi, Gukanguka kw'abakijijwe benshi;

Kubyuka kw'abaguye, bagakomeza Urugendo, Kubohoka kw'abantu Bose umwanzi yaboshye, Gukira kw'indwara ziri mu mibiri y'abizera, Gufungurirwa amarembo no kwinjira mu migisha y'abana b'Imana no Guhaguruka kw'abasaruzi bashya benshi mu bwami bw'Imana".

Ibyo wasigrana kuri Pastor Salomon Biganiro wa Flame of th Holy Spirit Embassy


Pastor Salomon Biganiro ni Umushumba Mukuru w'Itorero FLame of the Holy Spirit Embassy mu Rwanda, rifite icyicaro gikuru mu Karumuna, mu Karere ka Bugesera. Yashakanye na Pastor Liberty Muhorakeye, bakaba bafitanye abana bane, abakobwa 2 n'abahungu 2.

Amaze imyaka 26 mu murimo w'Imana, aho 3 yabaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, naho 23 ayimaze ari mu Rwanda. Amaze gukora ingendo z'ivugabutumwa mu bihugu binyuranye ku Isi. Ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, yayoboye abanyeshuri nk'umushumba wabo.

Mu 2009 ni bwo yatangije Flame of the Holy Spirit Embassy (FHSE) nyuma yo kuva mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa 2007. Yaje kuvamo itorero kuwa 28/08/2016. Kuri ubu iri Torero rye rikorera mu Karumuna, mu Karere ka Bugesera, mu Ntara y'Iburasirazuba.


Flame of the Holy Spirit Embassy iri mu giterane gikomeye cy'iminsi 7

KURIKIRA UMUNSI WA KANE W'IGITERANE "MIRACLES AND WONDERS"







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND