RFL
Kigali

Rutsiro: Umunyeshuri uvuka mu muryango ufite abana batatu bafite ubumuga yasabiye umuryango we gufashwa

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:7/12/2023 1:04
0


Umunyeshuri uvuka mu muryango ufite abana batatu bafite ubumuga, yasabiye umuryango we gufashwa nyuma yo gufashwa na Cartas ya diyosezi Gatolika ya Nyundo.



Ubwo u Rwanda rwifatanyaga n'isi mu kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wahariwe abantu bafite ubumuga, Diyosezi ya Nyundo ibinyujije muri Caritas ya Nyundo, ku bufatanye n'Ihuriro ry'Imiryango Nyarwanda y'abafite ubumuga (NUDOR) n'Akarere ka Rutsiro, batashye inzira z'abafite ubumuga ndetse hanafashwa umuryango ufite abana batatu bafite ubumuga.

Cartas Rwanda ya Diyosezi ya Nyundo yubatse inzira z'abafite ubumuga mu rwunge rw'amashuri rwa St Pierre Kavumu ndetse no mu rugo rwa Banzi Theogene ufite abana batatu bafite ubumuga bw'ingingo.

Aganira na Kinyamateka.rw dukesha iyi nkuru, Padiri Jean Paul Rutakisha uyobora Caritas ya Diyosezi ya Nyundo ari nayo yakurikiranye ishyirwamubikorwa ry'iki gikorwa, yavuze ko bakoze icyo gikorwa bashingiye ku ntego za Caritas zo gufasha abababaye ndetse n'abatagira kirengera.

Ati "Mu ibarura twakoze, twitaye cyane cyane ku miryango y'abafite ubumuga ariko babaye cyane ku rusha abandi. Ni muri urwo rwego twatekereje kuri uriya muryango kuko ahantu batuye ntabwo horoherezaga abana kujya ku ishuri. 

Abana kugira ngo bagere cyangwa bave ku ishuri byasabaga ko ise na nyina bajya ibihe byo kubajyana ku ishuri ndetse no kujya kubakurayo kuko uburyo bwari bushoboka bwari ukubaheka gusa."

Padiri Rutakisha yakomeje avuga ko impamvu kandi bahisemo kubaka ibikorwa remezo  byorohereza abafite ubumuga mu ishuri rya St Pierre Kivumu byatewe nuko hari  abanyeshuri bafite ubumuga baburaga uko bimukira mu yandi mashuri bitewe no kuba nta buryo bwo kuhagera buhari.

Ati "Hari amashuri batashoboraga kugeramo bitewe n'aho aherereye, nta bibaho bihari bakwifashisha n'ibindi, ku buryo wasangaga abarimu aribo basabwa kuza bagasanga umwana aho ari. Ibi byanagiraga ingaruka kuko hari igihe umwana yagumaga mu mwaka yigamo ubutimuka."

Padiri Rutakisha yongeyeho ko ibikorwa byo gufasha umuryango wa Banzi bitagarukiye ku kubaka inzira abana be bafite ubumuga  bazajya banyuramo gusa ahubwo ko bahisemo kuwufasha byisumbuyeho.

Ati "Umuryango wa bariya bana nawo twawutekerejeho, niyo mpamvu n'inzu yabo twayivuguruye, tukabaha inka kugira ngo bajye bita kuri bariya bana ariko bitanababujije kwita ku rugo kugira ngo mu rugo hagire icyinjira.

Turashaka no kuzajya tunabafasha mu bindi bikorwa byabafasha kwiteza imbere kugira ngo babe umuryango ufite icyizere cy'ubuzima ku buryo nta bantu bazongera kubaseka bababwira amagambo atari meza bishingiye ku kuba barabyaye abana bafite ubumuga."

Donath Niyomugabo, umuhungu mukuru mu bana batatu bavukanye ubumuga bwingingo bavuka mu rugo rwa Banzi Theogene, akaba yiga ibijyanye n'Ikoranabuhanga [Level 3] muri Koleji Indashyikirwa  yavuze ko ashimira Kiliziya Gatolika uburyo ibaba hafi.

Ati “Batuvuzeho amagambo mabi yo kudusesereza. Iyo ababyeyi bacu babaga batujyanye ku ishuri barasekwaga cyane ngo bararwana niki (...) mbese ni urugendo rutoroshye pee!"

Ati "Ndashimira Kiliziya Gatolika, ni umubyeyi wacu, ndayikunda kandi nkunda gusenga. Ibikorwa nk'ibi badukorera nibyo bimpa motivation yo gutsinda. Hano kuri Paruwasi yacu, ku ishuri baramfasha pe, Padiri Paulin [uyobora St Pierre Kivumu] ni Umubyeyi nshimira cyane kuko atuba hafi."

Yakomeje asaba abagiraneza gufasha  umuryango we ufite abana batatu bafite ubumuga.

Agira Ati "Mama na Papa Mama batwitaho uko bashoboye gusa dukeneye nk'icyatuma mama abona icyo yakora ku buryo kubona ibikoresho byajya bitworohera. Kuko nko kubona ubwisungane mu kwivuza n'ibikoresho by'ishuri biracyagoranye."

Igikorwa cyo kubaka inzira z'abafite ubumuga mu kigo cya  G.s  saint Pierre Kivumu, mu rugo rwa Banzi no gushyira ibikoresho byabafite ubumuga mu byumba by'ishuri rya G.S St Pierre Kivumu, byatwaye ingengo y'Imari ya Miliyoni 25frw.

Mu birori byabaye kuri uwo munsi kandi hanaremewe imiryango isaga 300 yo muri uyu Murenge wa Kivumu aho yahawe yahawe amatungo magufi, amaremare ndetse abafite ubumuga bahabwa inyunganirangingo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND