Umusore utuye mu karere ka Kirehe aravugwaho gukubita abaturage kandi yarakatiwe ntafungwe mu gihe we ahamya ibikorwa by'urugomo abiterwa no gusinda .
Abaturage batuye mu Murenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe bavuga ko umusore wakatiwe gufungwa imyaka itatu kubera gukubita no gukomeretsa abantu, abangamiye umudendezo w'abaturage ariko akaba atajyanwa mu Igororero, akomeje ibikorwa by’urugomo.
Uyu musore witwa Mutijima Gaston, mu minsi yashije yakatiwe gufungwa n’Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarubuye,ariko ntiyafungwa .
Uwitwa Hirwa Emile mu Mudugudu wa Mutwe mu Kagari ka Nasho muri uyu Murenge wa Mpanga, yabwiye RadioTV10 dukesha iyi nkuru ko mu mpera z’umwaka ushize wa 2022 yakubiswe n’uyu musore ubwo yamusangaga ari gukiza abarwanaga ku muhanda.
Yagize Ati “Barimo bashyamirama, harimo n’abandi bapapa, ndabakiza niba barabonye ko mbabangamiye bahita bamfata barankubita.”
Umubyeyi w'uwitwa Hirwa Emile, avuga nta butabera umuhungu we yahawe dore ko batanze ikirego mu Bugenzacya cyakirwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarubuye, hakaba hashize ukwezi Urukiko rukatiye umusore wamukubitiye umwana igifungo cy’imyaka 3 ariko ntafungwe.
Undi muturage witwa Ntegekurora Frodouard na we avuga ko uyu musore yamukubise muri iki cyumweru.
Ati “Yankubise, amaze kunkubita yankubise imitwe itatu ndakanuka n’amenyo arajegera njya kwa muganga.”
Bamwe mu baturage bavuga ko uyu musore na bagenzi be bakunze kugaragarwaho urugomo, bakwiye kujyanwa mu kigo ngororamuco kugira ngo bahindure imyitwarire yabo .
Mutijima Gaston uvugwaho gukubita no gukomeretsa abaturage, yemeye ko ajya agira urugomo, ariko ko arugira iyo yanyweye inzoga.
Ati “Icyo kurwana cyo nkiyiziho nanjye. Ariko hari igihe usanga atari njye bitewe n’ubusinzi. Kuko rimwe na rimwe kenshi mbikora nasinze, ntabwo mba nabiteguye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno aganira ni TV10 yavuze iki kibazo batari bakizi nk’ubuyobozi, ariko ko bagiye kugikurikirana.
TANGA IGITECYEREZO