RFL
Kigali

Kendrick Lamar arayoboye! Top 10 ya Album za Hip Hop zahigitse izindi mu 2023

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:6/12/2023 9:14
0


Tariki 11 Kanama 2023, yari isabukuru y’imyaka 50 injyana ya Hip Hop imaze ibayeho, aho igitaramo cyo kuyizihiza cyabereye kuri Yankee Stadium muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Injyana ya Hip hop idakunze kuvugwaho rumwe, hari abahanzi benshi bayibyaje umusaruro kuva yabaho kugeza n'ubu. Bamwe bakoze indirimbo zibahesha guca uduhigo ku rwego rw’Isi, abandi bahinduka abaherwe babikesha kuba ari abaraperi b’abahanga.

Muri uyu mwaka, hari album z’abaraperi hirya no hino ku Isi zakunzwe cyane zikumvwa cyane, ndetse zikanagurwa kurusha izindi. Kubera ubwinshi bwazo, InyaRwanda yaguhitiyemo 10 zahize izindi ku rwego mpuzamahanga.

1.   Mr. Morale & The Big Steppers - Kendrick Lamar

Iyi album ya Kendrick Lamar, umuraperi w’umunyamerika witegura gutaramira abanyarwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ukuboza 2023, niyo yegukanye igihembo cya Album nziza y’umwaka mu bihembo bya Grammy 2023.

2.     Welcome 2 Collegrove – Lil Wayne & 2 Chainz

Lil Wayne na 2 Chainz, ibyamamare mu njyana ya hip hop bamaze igihe ari inshuti zikorana bya hafi kuko no muri 2016 bashyize hanze album bise ‘Collegrove.’

3.     Quaranta - Danny Brown

Quaranta ni album ya 7 y’umuraperi w’umunyamerika Danny Brown iriho indirimbo esheshatu zirimo izo yafatanije na Mike ndetse na Bruiser Wolf. Iyi, yasohotse ku ya 17 Ugushyingo 2023, iza ikurikira iyo aheruka gushyira  hanze mu 2019 yise ‘U Know What I'm Sayin?’

4.     Integrated Tech Solutions - Aesop Rock

Iyi album, ‘Integrated Tech Solutions’ y’umuraperi Aesop Rock yagiye ahagaragara ku 10 Ugushyingo 2023. Iriho indirimbo 9 zirimo iyitwa ‘Bermuda,’ ‘On Failure’ n’izindi.

5.     Burning Desire – Mike

Burning Desire, ni album ya Gatandatu ya Mike, umuraperi ukomeye muri Amerika, ikaba yaragiye ahagaragara tariki 13 Ukwakira 2023. Mu ba-producers bayikozeho harimo DJ Blackpower, Gawd na Laron.

6.     Sisterhood – Lostrushi

‘Sisterhood’ y’umuraperi Lostrushi imaze amezi atanu igiye  hanze, ikaba igizwe n’indirimbo 12 zose hamwe zimara iminota 38.

7.     Ugly – Slowthai

‘Ugly’ ni album ya Gatatu ya Slowthai yagiye ahagaragara tariki 03 Werurwe 2023, yakorewe muri ‘labels’ ebyiri arizo Method na Interscope. Yakozweho n’aba-producers barimo Jacob Budgen, Dan Carey, Kwes Darko, Ethan P. Flynn, Zach Nahome na Sega Bodega.

8.     We Buy Diabetic Test Strips - Armand Hammer

Iyi, ni album ya gatandatu y'itsinda ry'abaraperi ryitwa Armand Hammer, ikaba yarasohotse ku ya 03 Nzeri uyu mwaka. Indirimo ziri kuri iyi album kuzumva bisaba iminota 53 n'amasegonda 12.

9.     Sundial – Noname

Sundial, ni album ya kabiri ya Noname. Yagiye ahagaragara tariki 11 Kanama 2023, isohoka iriho indirimbo ziri mu njyana zitandukanye zirimo Nigerian R&B, Hip-Hop n'izindi.

10.  Michael - Killer Mike

Iyi, ni album ya Gatandatu y'umuraperi akaba n'umukinnyi wa filime, Michael Santiago Render wamamaye nka Killer Mike. 'Michael,' iriho indirimbo zisaga 18 zifite isaha n'iminota umunani. Yagiye hanze tariki 15 Nzeri 2023.

">Reba imwe mu ndirimbo iri kuri album 'Mr. Morale & The Big Stepper' ya Kendrick Lamar

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND