Tariki 11 Kanama 2023, yari isabukuru y’imyaka 50 injyana ya Hip Hop imaze ibayeho, aho igitaramo cyo kuyizihiza cyabereye kuri Yankee Stadium muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Injyana ya Hip hop
idakunze kuvugwaho rumwe, hari abahanzi benshi bayibyaje umusaruro kuva yabaho
kugeza n'ubu. Bamwe bakoze indirimbo zibahesha guca uduhigo ku rwego rw’Isi,
abandi bahinduka abaherwe babikesha kuba ari abaraperi b’abahanga.
Muri uyu mwaka, hari
album z’abaraperi hirya no hino ku Isi zakunzwe cyane zikumvwa cyane, ndetse
zikanagurwa kurusha izindi. Kubera ubwinshi bwazo, InyaRwanda yaguhitiyemo 10
zahize izindi ku rwego mpuzamahanga.
1. Mr. Morale & The Big Steppers -
Kendrick Lamar
Iyi album ya Kendrick
Lamar, umuraperi w’umunyamerika witegura gutaramira abanyarwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ukuboza 2023, niyo yegukanye igihembo cya Album nziza y’umwaka
mu bihembo bya Grammy 2023.
2.
Welcome 2 Collegrove – Lil Wayne & 2
Chainz
Lil Wayne na 2 Chainz,
ibyamamare mu njyana ya hip hop bamaze igihe ari inshuti zikorana bya hafi kuko
no muri 2016 bashyize hanze album bise ‘Collegrove.’
3.
Quaranta - Danny Brown
Quaranta ni album ya 7
y’umuraperi w’umunyamerika Danny Brown iriho indirimbo esheshatu zirimo izo
yafatanije na Mike ndetse na Bruiser Wolf. Iyi, yasohotse ku ya 17 Ugushyingo
2023, iza ikurikira iyo aheruka gushyira hanze mu 2019 yise ‘U Know
What I'm Sayin?’
4.
Integrated Tech Solutions - Aesop Rock
Iyi album, ‘Integrated
Tech Solutions’ y’umuraperi Aesop Rock yagiye ahagaragara ku 10 Ugushyingo
2023. Iriho indirimbo 9 zirimo iyitwa ‘Bermuda,’ ‘On Failure’ n’izindi.
5.
Burning Desire – Mike
Burning Desire, ni
album ya Gatandatu ya Mike, umuraperi ukomeye muri Amerika, ikaba yaragiye
ahagaragara tariki 13 Ukwakira 2023. Mu ba-producers bayikozeho harimo DJ
Blackpower, Gawd na Laron.
6.
Sisterhood – Lostrushi
‘Sisterhood’ y’umuraperi
Lostrushi imaze amezi atanu igiye hanze, ikaba igizwe n’indirimbo 12 zose
hamwe zimara iminota 38.
7.
Ugly – Slowthai
‘Ugly’ ni album ya Gatatu ya Slowthai yagiye ahagaragara tariki 03 Werurwe 2023, yakorewe muri ‘labels’
ebyiri arizo Method na Interscope. Yakozweho n’aba-producers barimo Jacob
Budgen, Dan Carey, Kwes Darko, Ethan P. Flynn, Zach Nahome na Sega Bodega.
8.
We Buy Diabetic Test Strips - Armand
Hammer
Iyi, ni album ya gatandatu y'itsinda ry'abaraperi ryitwa Armand Hammer, ikaba yarasohotse ku ya 03 Nzeri uyu mwaka. Indirimo ziri kuri iyi album kuzumva bisaba iminota 53 n'amasegonda 12.
9.
Sundial – Noname
Sundial, ni album ya kabiri ya Noname. Yagiye ahagaragara tariki 11 Kanama 2023, isohoka iriho indirimbo ziri mu njyana zitandukanye zirimo Nigerian R&B, Hip-Hop n'izindi.
10. Michael - Killer Mike
Iyi, ni album ya Gatandatu y'umuraperi akaba n'umukinnyi wa filime, Michael Santiago Render wamamaye nka Killer Mike. 'Michael,' iriho indirimbo zisaga 18 zifite isaha n'iminota umunani. Yagiye hanze tariki 15 Nzeri 2023.
">Reba imwe mu ndirimbo iri kuri album 'Mr. Morale & The Big Stepper' ya Kendrick Lamar
">
TANGA IGITECYEREZO