RFL
Kigali

Indirimbo 'Fou de Toi' yatangiye kuririmbwa n'Abayapani-VIDEO

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:5/12/2023 14:40
0


Indirimbo 'Fou de Toi' y'umuhanzi Bruce Melodie afatanyije n'umuhanga mu gutunganya indirimbo, Element ndetse na Ross Kana byatunguye benshi ubwo hagaragaraga umuyapani ari kuyiririmba kandi ubona ko ayizi neza.



Ni amashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yumvikanisha uyu mugabo w'umuyapani ari kuririmba iyi ndirimbo nk'aho ayizi yose. Yaririmbyemo inyikirizo y'iyi ndirimbo cyose kugeza akirangije.

Si ibyo gusa kandi kuko hano hanze ku mbuga nkoranyambaga hagaragaraga amashusho menshi yerekana abazungu baririmba bari no kubyina iyi ndirimbo.

Kugeza aka kanya Producer Element ari mu byishimo byo kuba iyi ndirimbo imaze kuzuza miliyoni icumi  z'abamaze kuyireba ku muyoboro wa YouTube mu gihe kingana n'amezi agera kuri atandatu gusa.

Aka kanya, Element afite abantu bamukurikira kuri Youtube (subscribers) bangana n'ibihumbi 119, akaba afiteho indirimbo zigera kuri Ebyiri harimo na Kashe yahereyeho.


Yatunguye benshi ubwo yagaragaraga ari kuririmba indirimbo ya Melodie

Yari yizihiwe cyane


Reba indirimbo 'Fou de Toi' ya Element, Ross kana na Bruce Melodie


Bruce Melodie, Ross Kana ndetse na Producer Element bose baherereye mu nzu itunganya imiziki 1:55 AM


">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND