Ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga wahariwe abantu bafite ubumuga mu Karere ka Rwamagana, ubuyobozi bwasabye abafite ubumuga kubyaza umusaruro amahirwe bahabwa bagaharanira iterambere rirambye
Kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Ukuboza, 2023 ubwo mu Murenge wa Nyakaliro hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga w'abafite ubumuga ku rwego rw'Akarere ka Rwamagana, abafite ubumuga basabwe kubyaza umusaruro amahirwe bahabwa bagaharanira iterambere rirambye ndetse ababyeyi bafite abana bafite ubumuga basabwa kwirinda kubahisha ahubwo bakoherezwa mu mashuri bagahabwa ubumenyi buzatuma bagira ubushobozi bwo kwiteza imbere .
Mbarushimana Saidi yashimiye ubuyobozi uburyo bufasha abafite ubumuga guhindura imibereho yabo.
Umwe mu bantu bafite bafite Ubumuga watanze Ubuhamya Mbarushimana Saidi yashimiye Leta uburyo ifasha abantu bafite bagakora ibikorwa by'iterambere byahinduye imibereho yabo.
Yagize ati" Leta y'Ubumwe ntihwema kugira inama yo kwiteza imbere . Ndashimira Perezida wacu Paul Kagame, wadukuye mu buzima bubi,ubu mumbona ntabwo nagiraga aho kuba ariko ubu mfite kuba ndetse bampaye inka ndetse ndagerageza kwiteza imbere abana banjye ntibabure amata ndetse nkasagurira isoko."
Nkikabahizi Ndanguza Jean Bosco umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'abantu bafite ubumuga mu karere ka Rwamagana.
Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'abantu bafite ubumuga mu Karere ka Rwamagana, Jean Bosco Ndanguza yasabye abantu bafite abana bafite ubumuga kubarinda ihezwa rishobora kubabuza amahirwe yo kwiga no kugira ubumenyi bubafashe Kugera Ku Iterambere ry'imibereho myiza .
Yagize ati" Aho Isi igeze ubu ubukungu bushingiye ku bumenyi niyo mpamvu umuntu ufite Ubumuga ashobora kuvutswa amahirwe igihe cyose yahezwa mu kubona ubumenyi. ,niyo mpamvu dusaba abantu bose bafite abana bafite Ubumuga kubafasha bakabona bakiga mu mashuri kuko mu gihugu cyacu uburezi ntibuheza . Turasaba kutavutsa amahirwe abana bafite ubumuga."
Yakomeje agira ati" Ndasaba abantu bafite Ubumuga kubyaza umusaruro amahirwe twahawe na Leta yacu irangajwe imbere na Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame ,tukaba tubasaba gukora mugatera imbere kugira ngo mugire uruhare mu Iterambere ry'Igihugu cyacu ."
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yijeje abantu bafite ubumuga ko ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana buzakomeza guteza imbere imibereho yabo abasaba no kwitinyuka bagakora ibikorwa bibateza imbere .
Yagize ati" Tuzakomeza gufatanya n'abayobora Inama y'Igihugu y'abantu bafite Ubumuga n'abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo ubumenyi abantu bafite ubumuga bubagirire akamaro. Turasaba abafite ubumuga twitinyuka bakagaragaza ibyo bashoboye kuko nabo bafite ubushobozi bwo kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu cyacu.."
Meya Mbonyumuvunyi yakomeje Agira ati "Uburezi budaheza ni umurongo Leta y'u Rwanda yihaye , abantu bafite Ubumuga nabo barashoboye ,icyo dusabwa n'ukuborohereza kugira ngo bagere Ku nshingano zabo haba mu kazi ndetse tukanabohereza no Kubona serivisi bifuza. Akarere ka Rwamagana tubijeje ubufatanye ,mwifitemo ubumenyi ubushobozi n'impano nyinshi ,ibyo byose mwibipfukirana mubishyire ahagaragara bimenyekane kuko mwifitemo impano nyinshi ndetse mufite n'ubushobozi byabagirira akamaro abandi tuzakora ibishoboka byose impano mwifitemo muzigaragaze kuko murashoboye "
Abantu bafite ubumuga mu karere ka Rwamagana barenga 3000 ,abana bafite ubumuga bagera kuri 800. Abafite Ubumuga bibumbuye mu matsinda yokwiteza imbere amakoperative agera 70.
Kamugisha Patrick ,Visi perezida w'Inama Njyanama mu karere ka Rwamagana yashimiye abafite ubumuga uburyo bagira uruhare mu bikorwa by'iterambere
Abantu bafite ubumuga batishoboye bahawe inyunganirangingo
Abafite ubumuga bo Murenge wa Nyakaliro bishimiye kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w'abafite ubumuga.
Abajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere ka Rwamagana bitabiriye umunsi Mpuzamahanga wahariwe abantu bafite ubumuga.
Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bahawe matera zo kubaryamishaho abana babo.
Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga basabwe kubagaragaza bakajya mu mashuri .
Itorero ndangamuco n'abahanzi bo mu karere ka Rwamagana bataramiye abafite ubumuga mu mbyino gakondo n'indirimbo
Abafite ubumuga bizihirije umunsi Mpuzamahanga mu Murenge wa Nyakaliro Ku rwego rw'Akarere ka Rwamagana.
TANGA IGITECYEREZO