Kuri uyu mugoroba, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye inama yabereye muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu yari igamije kwiga ku masoko arambye.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ugushyingo 2023 Perezida Paul Kagame, yitabiriye inama yabereye mu Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE) aharimo kubera inama ya COP 28.
Iyi nama Perezida Kagame yitabiriye yanitabiriwe n'Umwami Charles III ndetse Sheikh Mohammed Bin Zayed Al Nahyan Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu. Iyi nama irimo kwiga ku masoko arambye Sustainable Market Initiative.
Intumwa zari zihagarariye guverinoma y'u Rwanda zirimo Minisisitiri w'ibidukikije Jeanne d'Arc Mujawamariya kandi zitabiriye umuhango wo gutangiza inama Mpuzamahanga ya COP 28 yatangiye kuri uyu wa Gatanu irimo kwiga ku buryo bwo guhangana n'imihindagurikire y'ikirere.
Perezida Kagame n'Umwami Charles wa Gatatu bitabiriye inama yiga ku masoko arambye
Inama yiga ku masoko arambye yabereye muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu
Inama yiga masoko arambye yabereye mu Let's Zunze Ubumwe z'Abarabu, UAE
Amafoto: Village Urugwiro
TANGA IGITECYEREZO