Perezida Paul Kagame yashimiye abitabiriye inama ku buhinzi n'ibiribwa muri Afurika, ndetse n'Ihuriro rigamije iterambere ry'ubuhinzi muri Afurika AGRA ryayiteguye, aboneraho no kugaragaza ko kuzamura umusaruro ukomoka ku buhinzi ari ingenzi mu kugabanya ibiciro ku masoko.
Umukuru w'Igihugu
yagaragaje ko ubuhinzi bufite uruhare rukomeye mu bukungu ndetse n'imibereho
myiza y'abaturage, ashimangira ko kongera umusaruro w'ubuhinzi bifite uruhare
mu guhangana n'izamuka rikabije ry'ibiciro.
Ati:“Kongera umusaruro
ukomoka ku buhinzi binasobanuye igabanuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku baturage,
nabyo bikagira ingaruka z’ako kanya mu [kugabanya] ubukene ndetse n’izamuka
ry’ibiciro ku masoko.”
Perezida Kagame avuze ko
umusaruro ukomoka ku buhinzi ari umusingi w’iterambere ry’ibihugu bya Afurika,
dore ko byinshi usanga bishingira ubukungu bwabyo ku musaruro w’ubuhinzi utanga
akazi ku barenga 60% by’abakora mu bihugu byinshi bya Afurika.
Yagize ati “Umusaruro
ukomoka ku buhinzi ni umusingi w’ubukungu bwacu ndetse n’ubuzima. Muri Afurika,
abantu benshi bakora mu rwego rw’ubuhinzi ndetse n’ubucuruzi bushingiye ku
bikomoka ku buhinzi.”
Yagaragaje ko hari
byinshi bimaze kugerwaho mu guteza imbere urwego rw’ubuhinzi ku Mugabane wa
Afurika, aho yagize ati: “Hari byinshi byagezweho mu myaka ishize mu rwego rwo
gutuma uruhererekane rw’ibiribwa rurushaho kubaka ubudahangarwa ndetse
bugatanga umusaruro kurushaho.”
Umukuru w’igihugu
yashimiye AGRA igira uruhare mu gutegura iyi Nama, anashimira abayitabiriye
barimo ba rwiyemezamirimo bakora mu rwego rw’ubuhinzi, abashakashatsi, abahanga
n’abandi bose bayigizemo uruhare, barimo n’abaterankunga batumye ikorwa neza.
Iyi Nama yaganiriwemo
ibikwiriye gukorwa kugira ngo ubuhinzi bwa Afurika butere imbere, birimo
kongera umusaruro w’abahinzi ndetse no gukoresha ikoranabuhanga rifasha
abahinzi guhangana n’ibibazo bahura nabyo mu mwuga wabo, birimo ihindagurika
ry’ikirere.
TANGA IGITECYEREZO