U Rwanda ubu ruri mu bihugu bya mbere byishimirwa n'abakerarugendo cyane muri Afurika ndetse no munsi y'ubutayu bwa Sahara.
Icyashyize u Rwanda mu myanya ya mbere, ni uko abanyarwanda iyo ukeneye ubufasha barabuguha kandi bakuganiriza neza. Isuku, Ikawa iryoshye ndetse na Hoteli zifite ibyo kurya birenze kandi zikora neza na byo biri mu byo ba mukerarugendo bishimiye.
U Rwanda ni igihugu gitatse ibyiza, gifite uruhererekane rw’imisozi mito n’imiremire, ku buryo uwayitegereje ariko ntabashe kuyibara, yavuze ko u Rwanda ari igihugu cy’imisozi igihumbi.
Iyi
misozi igizwe n’amateka yihariye abantu bamwe batamenya, ariko ni n’ibyiza
nyaburanga bakwiye gusura mu kwishimira ibyiza bitatse igihugu.
Uretse
imisozi, u Rwanda runatatse ibibaya n’imirambi, bituma abarusura bamwe
badashaka gutaha, cyane abafite ibihugu bijya bigira ibihe by’urubura cyangwa
izuba ry’igikatu, ibintu bitaba mu rwa Gasabo.
Mu
ntangiriro z’uyu mwaka, ikinyamakuru Forbes cyashyize u Rwanda ku rutonde
rw’ahantu 24 ho gutemberera ku Isi mu 2024, akaba ari nacyo gihugu cyonyine cyo
muri Afurika cyashyizwe kuri uru rutonde.
Icyatumye
u Rwanda ruca aka gahigo, ni imiterere itandukanye y’igihugu, ibirunga, ibibaya
n’amashyamba ndetse na hoteli y’akataraboneka iherereye mu Karere ka Musanze mu
Kinigi mu nzira igana mu Birunga, One&Only Gorilla’s Nest.
Kugeza
ubu urwego rw’ubukerarugendo ni rumwe mu zifite runini ubukungu bw’u Rwanda, aho
mu mwaka wa 2022 uru rwego rwinjije miliyoni 445$ ugereranyije na miliyoni 164$
zari zabonetse mu 2021. Ni izamuka rya 171,3%.
Ni mu gihe mu mwaka wa 2023, u Rwanda rwasuwe n'abarenga miliyoni imwe n'ibihumbi magana ane, abo bakaba barinjirije igihugu amafaranga agera kuri miliyoni 620 z'amadolari ya Amerika.
Raporo
y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukerarugendo, World Travel and Tourism Council
(WTTC), yo mu 2023 yerekana ko umusaruro mbumbe w’ibiva mu bukerarugendo ku Isi
uzazamuka ku kigero cya 5,1% buri mwaka hagati ya 2023 na 2033.
Dore
hamwe mu hantu hakomeje gusurwa cyane mu Rwanda na ba mukerarugendo:
1.
Pariki
y’Igihugu y’Ibirunga
Mu
birunga ni iwabo w’ingagi zitaba ahandi ku Isi, ni igice cyigaruriye ba
mukerarugendo baturuka imihanda yose
2.
Pariki
y’Igihugu y’Akagera
Pariki
y’Igihugu y’Akagera iherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda, benshi bayikundira
imiterere yayo ndetse n’inyamanswa ziba mu ishyamba umuntu agenda amasaha atari
make mu gihe yifuza kurizenguruka.
Ubu
iyi pariki ni imwe mu zikomeye muri Afurika kuko ifite inyamazwa eshanu zifatwa
nk’izikaze kurusha izindi kuri uyu mugabane, ari zo Inkura, Intare, Imbogo,
Inzovu n’Ingwe.
3.
Pariki ya
Nyungwe
Pariki
ya Nyungwe igizwe n’ishyamba rya kimeza rikunze gutemberwamo n’abatari bake,
ariko by’umwihariko bayikundira ikiraro cyubatse mu kirere (Canopy Walkway)
umuntu ahagararaho akitegereza iri shyamba ryose uko ryakabaye.
Muri
Afurika yose Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ni yo ifite ishyamba ry’inzitane
rimaze igihe kirekire. Ifite ubuso bwa kilometero kare hafi 970.
4.
Urugendo
rw’urugamba rwo kubohora igihugu
Amateka
y’urugamba rwo kubohora igihugu ni amwe mu mateka akomeye y’abanyarwanda,
agaragaza urugamba rwabaye kuva mu 1990 kugeza mu 1994, rwahagaritse Jenoside
rugaha igihugu icyerekezo gishya.
5.
Ikiyaga cya
Kivu
Benshi
muri ba mukerararugendo bakunda gusura ikiyaga cya Kivu. Usanga bashima uburyo
hari amafu akomoka ku mazi y’ikiyaga cya Kivu n’ubwato bubafasha gutemberamo.
6.
Urwibutso
rwa Jenoside rwa Kigali
Benshi mu basura u Rwanda, basura Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, bagasobanurirwa amateka asharira y’ u Rwanda yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Banasobanurirwa uko u Rwanda rwazutse mu myaka 30 ishize, rukimakaza Ubumwe n'Ubudaheranwa, rugatera imbere mu nguni zose z'igihugu kubera ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame.
Ba mukerarugendo bakura mu Rwanda umukoro wo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo kugira ngo itazongera kubaho
ukundi ku Isi.
7.
Kibeho
Ba
mukerarugendo basura Kibeho baturutse mu bihugu byinshi birimo ibyo mu karere
n’ibyo mu mahanga. Baba baje mu bukerarugendo bushingiye ku Iyobakamana. Ubu
RDB iravugana kuvugana n’abashoramari mu kwagura ibikorwa by’ubukerarugendo
buhakorerwa.
8.
Ingoro
Ndangamurage y’u Rwanda (Musée National)
Ingoro
Ndangamurage y’ u Rwanda iherereye mu karere ka Huye, isurwa na ba
mukerarugendo benshi, aho usanga basobanurirwa amateka y’u Rwanda n’ay’Abami
muri rusange.
9.
I Nyanza mu
Rukari
Mu
Karere ka Nyanza ahitwa mu Rukari, ni ho hari Ingoro y’Abami b’u Rwanda
igaragaramo amateka yihariye kandi ateye amatsiko, ku buryo buri wese uhasuye
amara umwanya areba ibimenyetso bihari bigaragaza uko Abami b’u Rwanda babagaho
ndese n’umuco wihariye w’abenegihugu.
Nyanza
yafatwaga nk’Umurwa w’Ubwami kuva mu mpera z’ikinyejana cya 19 kugeza mu mwaka
wa 1961. Icyo gihe hatuye Abami barimo Kigeri IV Rwabugiri, Yuhi V Musinga,
Mutara III Rudahigwa na Kigeri V Ndahindurwa.
Habitse
amateka akomeye y’Igihugu kuko niho hagaragara ibimenyetso bitandukanye by’Ingoma
ya Cyami n’ibikoresho bitandukanye bigaragaza umuco w’Abanyarwanda
byakoreshwaga hambere.
10. Ibiyaga bya Burera na Ruhondo
Akarere ka Burera ni kamwe mu bifite ibyiza nyaburanga byinshi bibereye ubukerarugendo.
Gafite ibiyaga bya Burera na Ruhondo, nk'umwihariko w'aka Karere, ibiyaga bifatwa nk'impanga, hakaba n'ibyiza bibyunganira nk'igishanga cya Rugezi, imisozi ibereye ijisho ya Ndorwa na Buberuka, isumo rya Rugezi n'ibindi.
U Rwanda ruri mu bihugu byishimirwa cyane na ba mukerarugendo
TANGA IGITECYEREZO