RFL
Kigali

Musanze: Abana bavuye mu ishuri bajya kurinda inkende

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:30/11/2023 8:29
0


Abana biganjemo abatuye mu Murenge wa Kinigi bakuwe mu ishuri kugira ngo bajye gukumira inyamanswa zituruka muri Pariki y'Ibirunga zirimo inkende ziza kona imyaka yabo y'abaturage.



Amakuru ducyesha BTN TV ni uko iyo ugeze muri aka gace, wakirwa n'abana benshi baba bari banyanyagiye mu mirima barinze ko hari inyamanswa zaturuka muri pariki zije konona bakazirukana. Aba bana bava mu gitondo saa kumi n'ebyiri kugeza saa kumi n'ebyiri z'umugoroba barinze imirima kugira ngo inkende n'inkima zitayangiza.

Bamwe mu bana baganiriye na BTN, yatangaje ko ariko kazi ka buri munsi kabatunze ibyo gufata ikaramu yabishyize hasi kuko  ngo utahaje ngo arinde imirima y'iwabo atazabona icyo atamira mu minsi iri imbere.

Bamwe mu babyeyi birirwana n'aba bana mu mirima, batangaza ko nabo uwabo babangamiwe n'uko abana babo batiga ariko na none bagiye kwiga inyamanswa zikaza zikabangiriza bataramba muri iryo shuri kuko batabona icyo  kurya.

Bizimana Hamis,Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Musanze, yatangaje ko icyo kibazo cyatangiye kwigwaho ndetse no gukora ubukangurambaga kugira ngo ahari ikibazo gikemuke mu buryo bwiza hatabayeho ko hari bamwe babuzwa amahirwe yabo. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND