RFL
Kigali

Umunyarwandakazi Kaya Byinshii yongeye kuza mu bahataniye Prix Découvertes RFI

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/11/2023 14:39
0


Umuhanzikazi Calene Ingabire [Kaya Byinshii] yatangaje ko afite icyizere cyo kwitwara neza akagera ku kwegukana irushanwa ry’umuziki ya ‘Prix Decouverte 2018’, ritegurwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).



Yabitangarije InyaRwanda nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023, asohotse ku rutonde rw’abahanzi 10 bakomeye bahatanira Prix Découvertes RFI.

Iri rushanwa rihuza abahanzi b’abanyempano bo ku Mugabane wa Afurika, uwa mbere ahabwa igihembo cy’amayero ibihumbi icumi [10,000 euros], gukora ibitaramo bizenguruka Afurika na kimwe gikomeye umuhanzi ategurirwa i Paris mu Bufaransa.

Akanama Nkemurampaka k’iri rushanwa kari kamaze iminsi gakora isuzuma mu bahanzi 60 basabye guhatana, maze kemeza 10 ari nabo bageze mu cyiciro cya nyuma.

RFI ivuga ko aba bahise binjira mu cyiciro cy’amatora yo kuri Internet azarangira tariki 11 Ukuboza 2023, nyuma tariki 13 Ukuboza 2023 hamenyekana uwatsinze.

Kaya Byinshii wo mu Rwanda ahatanye na Amadeus (Sénégal); Aynah (Madagascar), - Espoir La Tigresse (Gabon), Jessy B (République du Congo), Jozie (Sénégal), Lil K HPB (Burundi), Niaka Sacko (Mali), Oprah (Côte d’Ivoire) ndetse na Queen Rima (Guinée).

Ni ku nshuro ya kabiri uyu mukobwa w’i Kigali uzwi mu ndirimbo zirimo ‘5 AM’ ahatanye muri Prix Découvertes RFI 2021.

Yabwiye InyaRwanda ko kuri iyi nshuro afite icyizere cyo kuzitwara neza. Ati “Kuri iyi nshuro mfite icyizere ko abanyarwanda ndetse n'abo hanze yarwo bazabimfashamo bakantora nkagitahana mu Rwanda.”

Kaya Byinshii abarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Green Feery Music, yinjiyemo kuva tariki 21 Nzeri 2020.

Uyu mukobwa yisanzuye mu njyana ya Pop ariko n’izindi arazizi. Ni umuhanga mu bijyanye no kuririmba mu buryo bwa live. Ndetse yihariye mu gucaranga gitari nto izwi nka 'Ukulele'.

Mu 2020, Prix Découvertes RFI yegukanywe n’umunyamuziki wo muri Congo, Young Ace Wayé.

Icyo gihe Akanama Nkemurampaka kari kayobowe n’umunya-Cote d’Ivoire w’umuraperi Didi B, icyo gihe u Rwanda rwari ruhagarariwe na Mike Kayihura. Mu 2018, Yvan Buravan ni wegukanye irushanwa ry’umuziki ya ‘Prix Decouverte’.

Mu 2021, Prix Découvertes RFI yegukanwe n’umuririmbyi Alain Chirwisa uzwi nka Alesh cyangwa King Lesh ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC- icyo gihe u Rwanda rwari ruhagarariwe na Kaya Byinshii.

Mu 2022, Prix Découvertes RFI yegukanwe n’umukobwa witwa Black AD wo mu gihugu cya Mali ahigitse abahanzi bageranye mu cyiciro cya nyuma.

Prix Découvertes RFI itegurwa ku bufatanye na Sacem, Institut Français, Umuryango Mpuzamahanga w’Abavuga Igifaransa na Unesco.

Kuva iri rushanwa ryatangira kuba rimaze kwegukanwa n’abarimo Tiken Jah Fakoly (Côte d’Ivoire), Rokia Traoré (Mali), Didier Awadi (Sénégal), Amadou na Mariam (Mali), Maurice Kirya (Uganda) na Soul Bang’s (Guinée), King Lesh (2021), Waye (2020), Céline Banza (2019) na Yvan Buravan (2018)….

KANDA HANO UBASHE GUTORA KAYA BYINSHII UHAGARARIYE U RWANDA


Kaya Byinshii yasohotse ku rutonde rw’abahataniye Prix Découvertes RFI 2023


Kaya yavuze ko afite icyizere cyo gutwara Prix Découvertes RFI 2023 nyuma y’uko mu 2021 abigerageje bikanga


Kaya yasabye abantu kumutora mu matora yo kuri internet ahatanyemo

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO KAYA YAKORANYE NA ICENOVA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND