Umuhanzikazi Calene Ingabire [Kaya Byinshii] yatangaje ko afite icyizere cyo kwitwara neza akagera ku kwegukana irushanwa ry’umuziki ya ‘Prix Decouverte 2018’, ritegurwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).
Yabitangarije
InyaRwanda nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023, asohotse
ku rutonde rw’abahanzi 10 bakomeye bahatanira Prix Découvertes RFI.
Iri rushanwa
rihuza abahanzi b’abanyempano bo ku Mugabane wa Afurika, uwa mbere ahabwa
igihembo cy’amayero ibihumbi icumi [10,000 euros], gukora ibitaramo bizenguruka
Afurika na kimwe gikomeye umuhanzi ategurirwa i Paris mu Bufaransa.
Akanama
Nkemurampaka k’iri rushanwa kari kamaze iminsi gakora isuzuma mu bahanzi 60 basabye
guhatana, maze kemeza 10 ari nabo bageze mu cyiciro cya nyuma.
RFI ivuga ko
aba bahise binjira mu cyiciro cy’amatora yo kuri Internet azarangira tariki 11
Ukuboza 2023, nyuma tariki 13 Ukuboza 2023 hamenyekana uwatsinze.
Kaya Byinshii
wo mu Rwanda ahatanye na Amadeus (Sénégal); Aynah (Madagascar), - Espoir La
Tigresse (Gabon), Jessy B (République du Congo), Jozie (Sénégal), Lil K HPB
(Burundi), Niaka Sacko (Mali), Oprah (Côte d’Ivoire) ndetse na Queen Rima
(Guinée).
Ni ku nshuro
ya kabiri uyu mukobwa w’i Kigali uzwi mu ndirimbo zirimo ‘5 AM’ ahatanye muri Prix
Découvertes RFI 2021.
Yabwiye
InyaRwanda ko kuri iyi nshuro afite icyizere cyo kuzitwara neza. Ati “Kuri iyi
nshuro mfite icyizere ko abanyarwanda ndetse n'abo hanze yarwo bazabimfashamo
bakantora nkagitahana mu Rwanda.”
Kaya Byinshii abarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Green Feery Music, yinjiyemo kuva tariki 21 Nzeri 2020.
Uyu mukobwa
yisanzuye mu njyana ya Pop ariko n’izindi arazizi. Ni umuhanga mu bijyanye no
kuririmba mu buryo bwa live. Ndetse yihariye mu gucaranga gitari nto izwi nka
'Ukulele'.
Mu 2020,
Prix Découvertes RFI yegukanywe n’umunyamuziki wo muri Congo, Young Ace Wayé.
Icyo gihe
Akanama Nkemurampaka kari kayobowe n’umunya-Cote d’Ivoire w’umuraperi Didi B,
icyo gihe u Rwanda rwari ruhagarariwe na Mike Kayihura. Mu 2018, Yvan Buravan
ni wegukanye irushanwa ry’umuziki ya ‘Prix Decouverte’.
Mu 2021, Prix
Découvertes RFI yegukanwe n’umuririmbyi Alain Chirwisa uzwi nka Alesh cyangwa
King Lesh ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC- icyo gihe
u Rwanda rwari ruhagarariwe na Kaya Byinshii.
Mu 2022, Prix
Découvertes RFI yegukanwe n’umukobwa witwa Black AD wo mu gihugu cya Mali
ahigitse abahanzi bageranye mu cyiciro cya nyuma.
Prix
Découvertes RFI itegurwa ku bufatanye na Sacem, Institut Français, Umuryango
Mpuzamahanga w’Abavuga Igifaransa na Unesco.
Kuva iri
rushanwa ryatangira kuba rimaze kwegukanwa n’abarimo Tiken Jah Fakoly (Côte
d’Ivoire), Rokia Traoré (Mali), Didier Awadi (Sénégal), Amadou na Mariam
(Mali), Maurice Kirya (Uganda) na Soul Bang’s (Guinée), King Lesh (2021), Waye
(2020), Céline Banza (2019) na Yvan Buravan (2018)….
KANDA HANO UBASHE GUTORA KAYA BYINSHII UHAGARARIYE U RWANDA
Kaya
Byinshii yasohotse ku rutonde rw’abahataniye Prix Découvertes RFI 2023
Kaya yavuze
ko afite icyizere cyo gutwara Prix Découvertes RFI 2023 nyuma y’uko mu 2021
abigerageje bikanga
Kaya yasabye
abantu kumutora mu matora yo kuri internet ahatanyemo
TANGA IGITECYEREZO