RFL
Kigali

Rutsiro: Bamwe mu bayobozi birukanwe bazira ruswa

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:29/11/2023 11:30
0


Ubuyobozi bw'Akarere ka Rutsiro bwaburiye abayobozi bo mu Nzego z'ibanze bavugwaho ruswa buvuga ko uwuzabifatirwamo azabihanirwa ndetse ko hari bamwe bakuwe mu nshingano kubera iki kibazo.



Ubuyobozi bw'Akarere ka Rutsiro bwaburiye abayobozi bavugwaho kwaka ruswa abaturage mu gihe bakeneye serivisi,bubamenyesha ko abaka ruswa batazihanganirwa.

Ibi umuyobozi  w'agateganyo  w'Akarere ka Rutsiro yabitangarije BTN TV  nyuma yuko hari amakuru abaturage bahaye ubuyobozi, avuga ko hari abayobozi bitwaza inshingano zabo bakaka amafaranga abaturage igihe baje kubasaba serivisi.

Ni ikibazo gihangayikishije abatari bake barimo abaturage batuye mu Mirenge itandukanye irimo n'umurenge wa Kivumu ukunze gutungwa agatoki mu kugira abayobozi benshi baka ruswa abaturage.

Mu minsi ishije   abaturage batuye mu kagali ka Karambi mu Murenge wa Kivumu, batakiye Itangazamakuru  bavuga ko barembejwe n'abayobozi bitwaza inshingano zabo bakabaka ruswa kugirango bahabwe serivizi.

Urugero batangaga  bavugaga ko kugirango bahabwe inkunga irimo ifumbire bagenewe na Leta babanza kubaka amafaranga .

Umwe muri aba baturage yagize ati" Nta serivisi abayobozi bakwihera batabanje kukwaka ruswa. Kugira ngo duhabwe ifumbire twasabwaga ikiguzi, bityo rero turasaba ubuyobozi bwisumbuyeho kudufasha bagakemura iki kibazo kuko yaba mu kagari no ku murenge ntibatworoheye".

Ku bijyanye n'iki kibazo, Umuyobozi w'agateganyo  w'Akarere ka Rutsiro, Murindwa Prosper yavuze ko guha umuturage serivisi kandi inoze ari inshingano za buri muyobozi.

Meya Prosper yavuze  ko iki kibazo cya ruswa aho cyavuzwe hose ubuyobozi bwagerageje kugikemura bahereye ku gukura ku nshingano abo bayobozi batungwa agatoki igihe hari gihamya ibigaragaza kandi bakanashyikirizwa inzego zitandukanye zirimo Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha, RIB.

Agira ati" Iki kibazo tumaze igihe kinini tukirandura aho kivugwa, ruswa rero ntacyiza cyayo kuko imunga igihugu. Mu minsi ishize hari abayobozi bakuwe ku nshingano kubera gushyira imbere cyane ruswa".

Uyu muyobozi w'akarere yaboneyeho kwibutsa abayobozi bijandika muri ruswa ko inzego z'ubuyobozi zidasinziriye kandi ko uzafatwa azabihanirwa ndetse anibutsa abaturage gutanga amakuru ku muntu uwari we wese watanze ruswa yaba umuyobozi cyangwa umuturage kandi uzayatanga azagirirwa ibanga.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND